Edmund Kagire yashimiye Ange Kagame wamuhaye arenga miliyoni
Umunyamakuru Edmund Kagire yashimiye abamufashije barimo Ange Kagame watanze amafaranaga arenga miliyoni y’u Rwanda yo kumufasha kujya kwivuza kanseri.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, yashimiye Ange Kagame wamufashije amuha amadolari 1500 yo kwivuza kanseri, agira ati “Ndashimira buri wese. Nshatse naba ntangira gufunga ibikapu. Imana yakoze ibitangaza. Ndashimira by’umwihariko Ange Kagame. Imigisha myinshi.”

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Kagire ugiye kwivuza indwara ya kanseri yo mu mwijima yaniyemeje kuzatangiza umushinga wo gutabariza abafite uburwayi bwa kanseri namara gukira.
Avuga ko azabikora mu rwego rwo gushimira umuryango Nyarwanda uri kumufasha kugira ngo abone ubufasha bwo kwivuza kandi akaba afite ikizere ko amafaranga asabwa azaboneka akerekeza mu Buhinde kwivuza mu cyumweru gitaha.

Yagize ati “Muganga yambwiye ngo nze, ngo kuko kwa muganga hariya ntabwo bigombera ko umuntu yishyurira rimwe amafaranga yose. Namaze kubona ayavamo itike n’ibindi by’ibanze kuburyo ubu ikintindije ni ukubona viza gusa.”
Edmund Kagire kandi yakomeje ashimira abantu hirya no hino bakomeje kumwereka ko bari kumwe, anashimira abagiye bishyira hamwe mu kumufasha gukusanya inkunga yo kumufasha kwivuza.

Ibikorwa byo kumufasha biracyakomeje, kumunsi w’ejo tariki 18 Nzeri 2015 muri Masters kuri MTN Center Nyarutarama hari igitaramo cyo gukusanya inkunga kizatangira ku isaha ya saa moya z’ijoro kugeza bukeye.
Ku cyumweru tariki 20 Nzeri 2015 muri KClub guhera saa kumi z’umugoroba aho hose kwinjira bizaba ari amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10, buri muntu muri buri gitaramo. Hazaba hari abahanzi batandukanye n’abandi bantu bazaba baje kwifatanya nawe.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Inkuru zijyanye na: Ange Kagame
- Ange Kagame yashimiye abaganga bamufashije kubyara imfura ye
- Perezida Kagame yishimiye kubona umwuzukuru
- Ange Kagame na we yinjiye mu bukangurambaga bwo gusukura neza intoki
- Ange Kagame na Jeannette Kagame na bo batanze impapuro z’isuku ku bana b’abakobwa
- Dore umubare wa telefoni umuryango wa Perezida Kagame ugiye guha Abanyarwanda
- Ange I. Kagame yashyize hanze amafoto y’ubukwe bwe
- Ange Kagame yanenze imibarize isebya abakobwa muri Miss Rwanda
Ibitekerezo ( 16 )
Ohereza igitekerezo
|
mbere nambere nshimiye uriya munyarwandakazi ange kagame,ndumva mwagera nomuri za kaminuza zurwanda naho Java ubufasha
Iki gikorwa ni cyiza cyo gufasha ushaka kujya kwivuza kand na Ange Kagame nawe ni urugero rwiza yerekanye. Urukundo ni ibikorwa si amagambo. Imana imuhe imigisha itagabanyije n’abandi bose bitanze mu ugutanga inkunga yabo. May our God bless all.
wawooo! iyaba abanyarwanda twese twameraga nka ange kagame ntamunyarwanda wazongera kwicwa nuburwayi pee ngaho twese turebereho umuco wo gufashanya nkuko nawe yabyigiye kurise naho uwo muvandimwe we yizere imana azakira
None se uyu mukobwa arakora? Ahaaa
Ange kagame vraiment nugera mu makuba uzibutse Imana iki gikorwa ukoze.Imana ntizabura kukugirira neza banyarwanda ngubu ubunyarwanda nyabwo nguyu umutima .
byari ngombwa kwa fashwa n’ange kagame arko se.yakatse credit kwa boss
igikorwa nkiki? muri abo gushimirwa abitanze mwese, Kagire humura uzakira Imana iri mubyawe byose igomba no kugukiza.
Abitanze mwese ngo umuvandimwe wacu avurwe turabashimira cyane, tuzabashimira byimazeyo igihe kimwe, Ange kagame turagushimira umutima w’urukundo wagaragaje, ibi biba hacye cyane, turagushimira.
iyo usomye amateka usanga ibikorwa byo gutabarana mubanyarwanda byarahozeho, ntamunyarwanda wemeraga ko mugenzi we agirirwa nabi, kugirirwa nabi harimo nuko umuntu ashobora kuba yapfa kandi hari abantu barenze umwe bamuzengurutse Abitanze bose nibashimirwe.
Ibi nibyo ndi umunyarwanda rero, ndi umunyarwanda irimo iraza aho abanyarwanda basigaye bishyira hamwe bakavuza mugenzi wabo, Ange Mukobwa mwiza Imana iguhe umugisha, yongere aho wakuye, amaboko atanga arakira igukubire indwi kubyo utanze.
Kagire nahumure Imana niyo nkuru azakira rwose, Ange Kagame Imana iguhe umugisha mwinshi, komeza ugere ikirenge mucya mzee natwe turabigiraho byinshi.
Ntago bitangaje kubona Ange Kagame yitanga mugutabara ubuzima bw’umunyarwanda"ISUKU IGIRA ISOKO" simpamya ko yabikora kubanyarwanda gusa, umutima mwiza ntugira imipaka, kugira neza afite aho abyigira, Imana iguhe umugisha mukobwa mwiza, iguhe kuramba igihe.