EAR yongereye Manda ya Musenyeri Mbanda, ishinga na Diyoseze ya Nyaruguru

Inama ya Sinode y’Itorero Angilikani ry’u Rwanda (EAR) yemeje umwanzuro w’Inama idasanzwe y’Abepisikopi b’iryo Torero yateranye ku wa 24 Kanama 2021, wo kongerera Most Rev Dr Laurent Mbanda igihe cyo kuba Umwepisikopi Mukuru guhera tariki 25 Kanama 2023 kuzagera tariki 25 Ukwakira 2026 saa sita z’amanywa(12h).

Rev. Dr. Laurent Mbanda yongerewe igihe cyo kuyobora Itorero Angilikani ry'u Rwanda (EAR)
Rev. Dr. Laurent Mbanda yongerewe igihe cyo kuyobora Itorero Angilikani ry’u Rwanda (EAR)

Sinode ya EAR ivuga ko kugera kuri iyo tariki ubwo Musenyeri Dr Mbanda azaba arangije igihe cy’imyaka itatu(3) n’amezi ane(4) yongerewe inshingano zo kuba Umwepisikopi Mukuru wa Angilikani, azaba yizihiza isabukuru ye y’amavuko(y’imyaka 72).

Musenyeri Dr Mbanda ni we Mwepisikopi Mukuru w’Itorero rya Angilikani mu Rwanda kuva mu kwezi kwa Mutarama k’umwaka wa 2018, akazaba amaze imyaka itanu n’amezi atandatu ku itariki 25 Kamena 2023 ubwo azaba yongerewe inshingano.

Itangazo ryo kongera igihe cy’inshingano kuri Musenyeri Dr Laurent Mbanda ryashyizweho umukono n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Itorero Angilikani ry’u Rwanda, Rev. Muhutu Nathan kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Ukuboza 2021.

Iryo tangazo rikomeza rivuga ko Inama ya Sinode ya EAR yemeje ishingwa rya Diyoseze nshya ya Nyaruguru, umuhango wo kuyitangiza ukazaba ku Cyumweru tariki 28 Kanama 2022, ari na bwo hazabaho kurobanura no kwicaza mu ntebe Umwepisikopi wa mbere w’iyo Diyoseze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Turabyishimiye ariko mbanda nabo bafatanije bahange amaso hasi muma parroisse aba pasteur barembeje abakiristo mugitugu sinzi niba bo bakorera imana kandi twizeyeko imana izabimufashamo .

Elie uwiringiyimana yanditse ku itariki ya: 23-12-2021  →  Musubize

Twifurije akazi keza Doctor Mbanda.Ariko nkeka ko kwitwa Most Reverand bidakwiriye umuntu w’umukristu.Reverand bisobanura "umuntu utinyitse",hafi usengwa.Révérer bisobanura gutinya umuntu.Tekereza noneho kongeraho the most reverend.Uretse n’ibyo,Yesu yasabye abakristu nyakuli kwirinda kwiha titles.

gataza yanditse ku itariki ya: 23-12-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka