Dukeneye urubyiruko ruvuga bike rugakora byinshi - Minisitiri Kaboneka
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Kaboneka Francis, asaba urubyiruko rw’u Rwanda kurangwa n’ibikorwa byiza biganisha ku iterambere, ruharanira kugira imyitwarire iboneye kandi rwirinda kwibonekeza.
Ibi yabitangaje tariki ya 17/11/2014, ubwo yasozaga icyiciro cya kabiri cy’itorero ry’abagize inzego z’urubyiruko, ryari rimaze iminsi 10 ribera i Nkumba, mu karere ka Burera.
Ubwo yaganiraga n’izo ntore zibarirwa muri 400, Minisitiri Kaboneka yafashe igihe kirenga isaha azihanura, aziganirira ku muco wo gukunda igihugu.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yibukije urwo rubyiruko ko arirwo mbaraga z’igihugu arusaba kuba ibisubizo by’ibibazo bitandukanye bigaragara hirya no hino mu turere tugize u Rwanda.
Gusa ariko yasabye izo ntore ko zigomba kurangwa n’ibikorwa aho kurangwa n’amagambo gusa.
Agira ati “Ntabwo dukeneye rwa rubyiruko rubunza umunwa, rugenda ruvuga ibigambo gusa, rukagenda ruteranya abantu. Ntabwo dukeneye rwa rubyiruko rwirata ko rwakoze. Reka abakubona ko wakoze babe aribo bakurata. Ibikorwa byawe bibe aribyo bukurata. Ibigwi byawe bivugwe n’ababibona”.

Akomeza agira ati “Wijya kwivuga ibigwi. Dukeneye urubyiruko rubabazwa n’ibyagenze nabi, rukarazwa inshinga no kubona ko ibintu bigenda neza. Dukeneye urubyiruko ruvuga bike, rugakora byinshi.”
Minisitiri Kaboneka yakomeje abwira izo ntore z’abagize inzego z’urubyiruko ko mu byo bakora byose mu turere bakomokamo, bagomba kwirinda kwibonekeza.
Aha akaba atanga urugero rwa rumwe mu rubyiruko rwishyira imbere rugaragaza ko arirwo rushoboye kurusha urundi, aho usanga ruvuga ko ibyakorwa byose mu karere runaka rutarimo ntacyashoboka.
Ngo bene nk’urwo rubyiruko usanga rurangwa no kunenga gusa. Minisitiri Kaboneka avuga ko urubyiruko nk’urwo atari rwo u Rwanda rukene.
Agira ati “Ntabwo dukeneye urubyiruko rukunda ikuzo. Rwa rubyiruko umuyobozi runaka naza mu karere, rukiruka rujya kwerekana ko rumuzi, kugira ngo rukandagire abandi ko rwigererayo. Ntabwo ariwe rubyiruko dukeneye. Reka ibikorwa byawe bibe aribyo byigererayo. Kwigererayo kwawe si ukuza kwiringaniza na minisitiri rimwe unakandagira umuyobozi w’akarere umwereka ko uzi minisitiri kurusha umuyobozi w’akarere bahorana mu nama”.

Akomeza abwira urwo rubyiruko ko rugomba guharanira kugera ku iterambere arwizeza ko ubuyobozi buzakomeza kuruba hafi, burutera inkunga yaba iy’ibitekerezo ndetse n’iy’ubundi bushobozi buhari.
Iryo torero Minisitiri Kaboneka yashoje ryari ririmo intore zaturutse mu turere 15 two mu ntara y’Amajyepfo n’iy’Uburasirazuba.
Irindi torero ryaribanjirije ryo ryari rigizwe n’intore zaturutse mu turere 15 two mu ntara y’Iburengerazuba, Amajyaruguru ndetse n’umujyi wa Kigali.
Iryo torero ry’abagize inzego z’urubyiruko ryateguwe na Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga “MYICT”.
Norbert NIYIZURUGERO
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
ahu u Rwanda rugeze nti dukwiye guta umwanya tuvuga ahubwo ibikorwa byacu bigomba bigomba kwivugira
reka duhaguruke twubake u rwanda maze ibikorwa byacu abo aribyo bizigaragaza maze tuvugwe aho kwikuza
ubundi ibikorwa birivugira bibinyujije mu musaruro uba wabivuyemo.