Dr. Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe yahawe inshingano nshya

Dr. Pierre Damien Habumuremyi, wigeze kuba Minisitiri w’Intebe, yagizwe umuyobozi mushya w’urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta y’Ishimwe.

Iyi nkuru yamenyekanye nyuma y’itangazo ryashyizwe ahagaragara nyuma y’inama y’abaminisitiri yari iyobowe n’Umukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame, yateranye kuri uyu wa gatanu tariki 13/2/2015.

Dr. Habumuremyi ni umuyobozi mushya w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Intwari z'Igihugu, Imidari n'Impeta y'Ishimwe.
Dr. Habumuremyi ni umuyobozi mushya w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta y’Ishimwe.

Dr. Habumuremyi wabaye Minisitiri w’Intebe hagati ya tariki 7/10/2011 kugeza tariki 24/7/2014, yasimbuwe kuri uyu mwanya na Anastase Murekezi ashyizweho na Perezida Kagame nk’uko itegeko nshinga ribimwemerera.

Mbere y’uko aba Minisitiri w’Intebe, Dr. Habumuremyi yabaye umudepite mu nteko ishinga amategeko ya Afurika y’Iburasirazuba (EALA) avamo aba Minisitiri w’Uburezi mbere yo kwerekeza muri PRIMATURE.

Dan Ngabonziza

Inkuru zijyanye na: Dr. Pierre Damien Habumuremyi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyiza ubwo yagarutse mukazi ubwo ntazongera gukosa

Moussa yanditse ku itariki ya: 15-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka