Dr. Ernest Nsabimana yagizwe Minisitiri w’Ibikorwa Remezo asimbuye Amb. Claver Gatete

Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015 cyane cyane mu ngingo yaryo ya 101 n’iya 116, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yashyizeho abayobozi ku buryo bukurikira:

Dr. Ernest Nsabimana
Dr. Ernest Nsabimana

Dr. Ernest Nsabimana yagizwe Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Eng. Patricia Uwase agirwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo naho Amb Claver Gatete agirwa Ambasaderi mu muryango w’Abibumbye i New York.

Dr. Ernest Nsabimana wagizwe Minisitiri w’ibikorwa Remezo yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Urwego Ngenzuramikorere (RURA). Uyu mwanya yari yarawushyizweho mu Kuboza 2020 nyuma y’igihe cy’umwaka n’amezi atanu yari amaze ari Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije Ushinzwe Imiturire n’Ibikorwa Remezo.

Amb. Claver Gatete agiye guhagararira u Rwanda (Ambasaderi) i New York mu Muryango w'Abibumbye
Amb. Claver Gatete agiye guhagararira u Rwanda (Ambasaderi) i New York mu Muryango w’Abibumbye

Asimbuye Amb. Claver Gatete wari Minisitiri w’Ibikorwa Remezo guhera mu mwaka wa 2018, umwanya yagiyeho amaze igihe yari Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi guhera mu mwaka wa 2013 kugera muri 2018.

Aganira na RBA nyuma yo kumenya inshingano nshya yahawe, Dr. Ernest Nsabimana yavuze ko ari ibintu yishimiye cyane, kuko ngo atari yarigeze atekereza ko azaba Minisitiri, akaba yashimiye Perezida wa Repubulika wamugiriye icyizere akamushinga Minisiteri y’Ibikorwa Remezo.

Ati “Nkaba niyemeje rero nanjye gukorana imbaraga zose ndetse n’umutima wose mu gutanga umusanzu wo kubaka ibikorwa remezo muri iki gihugu cy’u Rwanda”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka