Dosiye ya Idamange irarara ishyikirijwe Ubushinjacyaha - RIB

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko kuri uyu wa Mbere tariki 22 Gashyantare 2021, Dosiye ya Idamange Iryamugwiza Yvonne, irara ishyikirijwe Ubushinjacyaha kugira ngo akurikiranwe ku byaha akekwaho.

Idamange Iryamugwiza Yvonne
Idamange Iryamugwiza Yvonne

Idamange w’imyaka 42, akurikiranyweho ibyaha bitatu ari byo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, gukubita cyangwa kugirira urugomo abayobozi mu nzego za Leta no kwigomeka ku buyobozi.

Ku wa Mbere tariki 15 Gashyantare 2021, nibwo RIB yatangaje ko yataye muri yombi Idamange Iryamugwiza Yvonne, akekwaho guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.

Yafashwe nyuma y’uko yari amaze imisi agaragara ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane You Tube, avuga amagambo yanenzwe na benshi aho bavugaga ko yuzuyemo ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, no guharabika ubutegetsi bw’u Rwanda.

Mu ifatwa rye, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko Idamange yakomerekeje umwe mu bashinzwe umutekano amukubise icupa mu mutwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka