Mu gihe hasozwa ukwezi kwahariwe umugore, uruhare rwe rugaragara mu buzima bwose bw’igihugu
Tariki ya 08 Werurwe buri mwaka, isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore. Ukwezi kose kwa Werurwe, haba hazirikanwa ku mugore n’uruhare rwe mu mibereho y’umuryango. Kigali Today yaguteguriye urutonde rwa bamwe mu Banyarwanakazi bagaragaje kuba indashyikirwa mu mirimo yabo ya buri munsi, ikimenyetso ko n’umugore ashoboye, kandi uruhare rwabo rukaba rugaragara mu buzima bwose bw’igihugu.

Ni mu rwego rwo kugaragaza ko n’umwana w’umukobwa cyangwa se igitsina gore muri rusange na cyo gishoboye, bikanabera urugero abakiri bato kugira ngo babashe kuzagera ikirenge mu cyabo.
Ester Mbabazi

Ni we Munyarwakazi wa mbere wabashije kubona impamyabushobozi imwerera kugurutsa indege mu kirere, yakuye muri kaminuza yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika muri Leta ya Floride.
Ester Mbabazi yabonye ibihembo bitandukanye birimo n’igitangwa na Imbuto Foundation, kigenerwa urubyiruko rwabaye indashyikirwa.
Ubu akorera Ikompanyi Nyarwanda y’indede ya Rwandair.
Emma Claudine

Ni umunyamakuru wamenyekanye cyane mu biganiro byerekeranye n’imyororokere yatangiraga kuri Radiyo Salus, aho yari akunzwe cyane.
Icyo gihe umubare w’abagore mu itangazamakuru wabarirwaga ku ntoki, yagize uruhare runini mu guteza imbere umuziki nyarwanda aho yari ayoboye ikigo kizwi nka ‘Ikirezi Groupe’, cyateguraga kikanatanga ibihembo bya Salax Awards.
Dr. Claire Karekezi

Ni umuganga rukumbi kandi w’umugore mu Rwanda ufite impamyabushobozi yo kubaga indwara zifata ubwonko ibyo bita ‘Neurosugeron’, akaba akorera mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe.
Amashuri ye abanza, ayisumbuye na kaminuza yabyigiye mu Rwanda, akomereza muri Suede, aho yize kubaga ubwonko akanimenyereza yo akazi igihe kitari gito.
Jeanne D’Arc Ingabire (Knowless Butera)

Ni umuhanzikazi nyarwanda, uhimba akanaririmba indirimbo nyarwanda, akaba amaze igihe kinini mu muziki nyarwanda aho yagiye ahabwa ibihembo birimo Salx awards, agashyirwa ku rutonde rw’abagomba gutorerwa ibihembo mpuzamahanga birimo AFRIMAA, n’ibindi.
Professor Jeannette Bayisenge

Kuri ubu ni Minisitiri w’Uburinganire Iterambere ry’Umuryango. Yabaye umwarimu muri kaminuza mu byerekeranye n’uburinganire, akaba azwiho guharanira iterambere ry’umugore ndetse n’uburinganire muri rusange hagati y’abagabo n’abagore.
Ari mubo twita intiti bake mu Rwanda babashije kwiga amashuri menshi akagera ku mpamyabumenyi ya Professorat, akabasha kwitwa Professeur.
Rtd Captain Daphorse Intaramirwa

Ni Umunyarwandakazi ufite ipeti rya Captain ariko uri mukirihuko k’izabukuru, wagaragaje kuba indashyikirwa kuva mu mwaka wa 1990 kugeza 1994 ubwo yari ku rugamba rwo kubohora u Rwanda.
Muri icyo gihe yasigaranaga abana b’impinja n’abandi bato bari barokotse ubwicanyi bw’interahamwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, babaga bahungiye mu bice byarimo Inkotanyi, maze akabitaho, akabagaburira, akabambika akanabakinisha.
Louise Mushikiwabo

Ni we Munyarwandakazi watorewe kuyobora umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa (Francophonie).
Mbere yaho yari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, ndetse yanabaye Minisitiri w’Itangazamakuru.
Madamu Mushikiwabo kandi yagaragaje imbaraga mu kugaragariza amahanga intambwe y’iterambere u Rwanda rukomeje gutera nyuma y’ibihe bibi by’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi rwaciyemo.
Yanabaye kandi umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda.
Cécile Kayirebwa

Ni umuhanzikazi uhimba akaririmba indirimbo za kinyarwanda zikunze gukoreshwa cyane mu bitaramo.Ni umuhanzi ukunzwe mu ngeri zose z’abantu haba abakuru n’abato.
Hagati y’Umwaka wa 1959 na 1969 ni bwo yashinze itorero rye rya mbere, ubwo yari mu ishuri ry’ahahoze ari muri Perefecture ya Butare ku Karubanda.
Marie Immaculée Ingabire

Ni Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, akaba n’Umunyarwakazi waharaniye cyane iterambere ry’umugore ndetse n’uburenganzira bwa muntu muri rusange.
Ni umugore ufite gushira amanga mu kuvuga uko yumva ibintu n’uko byagakwiye kumera.
Yagiye ahagaragari u Rwanda n’Akarere k’Ibiyaga Bigari mu nama zikomeye cyane ku isi, avuga ku burenganzira bw’umugore.
Yagize uruhare rukomeye mu gufasha imiryango nka PROFEMME TWESE HAMWE, HAGURUKA na Rwanda Womens Network gushinga imizi.
Ikindi ni uko akunze gukora ubuvugizi mu bijyanye no kurwanya ruswa n’akarengane, aho adatinya gutunga agatoki inzego cyangwa abayobozi bakomeye bagaragarwaho ruswa.
Kathia Uwamahoro

Uyu mukobwa w’Umunyarwandakazi yamenyekanye muri 2017, ubwo yamaraga amasaha 26 akubita udupira dukoreshwa mu mukino wa Cricket, akaba yaraciye agahigo ku isi aho yashyizwe mu gitabo cya ‘Guiness De Record’.
Umukino w’uyu mukobwa ukaba waratumye u Rwanda rumenyekana ku isi hose n’umukino wa Cricket urushaho guhabwa agaciro.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Tugomba kubaha Abagore kubera ko nabo bashoboye.Urugero,Abagore benshi bayobora neza,ndetse hari abarusha abagabo benshi kuyobora neza.Twavuga abahoze ari Prime Ministers: Margaret Thacher of England,Golda Meir of Israel,Indira Gandhi of India,Agatha Uwiringiyimana of Rwanda.Nubwo bimeze gutyo,hari ahantu habiri Imana ibuza abagore kuyobora.Aha mbere ni mu rugo.Muli Abakorinto ba mbere,igice cya 11,umurongo wa 3,havuga ko Umugabo ari Chef w’umugore.Aha kabiri ni mu nsengero.Imana ibuza Abagore kuyobora amadini n’insengero.Byisomere muli 1 Timote,igice cya 2,umurongo wa 12 na 1 Abakorinto,igice cya 14,imirongo ya 34 na 35.Kuba muli iki gihe abagore baba pastors ,bishops na Apotres,biba ari ugusuzugura Imana kuko ibibabuza. Ni icyaha nk’ibindi byose kizababuza kubona ubuzima bw’iteka muli Paradizo,nubwo Abadamu bayobora mu nsengero bibahesha agafaranga gatubutse. Ni bibi cyane gusuzugura Imana wishakira amafaranga.