Diyosezi ya Ruhengeli yahawe umushumba mushya

Nyuma y’imyaka irenga itanu Diyosezi ya Ruhengeli idafite umushumba wihariye, kuva tariki 30/01/2012 irayoborwa na Musenyeli Vincent Harolimana wari usanzwe ari umuyobozi wa Seminari ntoya yo ku Nyundo.

Mu gitondo cyo kuwa kabiri tariki 30/01/2012 niho Papa Benedigito wa 16 yashyizeho umuyobozi mushya wa Diyosezi ya Ruhengeri, Musenyeli Vincent Harolimana.

Nyuma yuko Musenyeli Kizito Bahujimihigo wayoboraga Diyoseze ya Ruhengeri yimuriwe muri Diyosezi ya Kibungo, iyo Diyoseze yasigaye iyobowe by’agateganyo na Musenyeli Alexis Habiyambere kugeza ubwo ihawe Musenyeli Vincent Harolimana.

Musenyeli Vincent Harolimana yavutse mu 1962, avukira muri Diyosezi ya Nyundo, yiga amashuli yisumbuye mu iseminari ntoya yo ku Nyundo akomereza mu iseminari nkuru y’i Nyakibanda aho yarangije mu 1990.

Uyu mushumba mushya wa Diyosezi ya Ruhengeri yahawe ubusaseredoti mu 1990 abuhawe na Papa Yohani Pawulo wa II ubwo yazaga mu Rwanda.

Mu 1993 yoherejwe i Roma aho yagiye gukomeza amashuli ye maze mu 1999 azana impamyabumenyi y’ikirenga muri Théologie Dogmatique.

Yabaye umuyobozi mukuru wa seminari ntoya yo ku Nyundo kuva mu mwaka w’2000, mu 2004 yatangiye kwigisha mu iseminari nkuru ya Nyakibanda, hamwe no mu ishuli rikuru rya INES Ruhengeli.

Anne Marie Niwemwiza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka