Diyosezi Gaturika ya Kabgayi yungutse umupadiri n’abadiyakoni bane

Umusaseridoti Mutabazi Fidele, yasezeranye kudashaka no gushyikiriza Ijambo ry’Imana abantu. Uyu murimo akaba yawuherewe muri Paruwasi ya Gihara aturukamo kuri uyu wagatandatu tariki 2/8/2014, abandi basore bane bakaba bahawe umurimo w’ubudiyakoni.

Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, Musenyeri Samaragde Mbonyintege, yibukije Mutabazi wahawe Ubusaseridoti, ko umuhamagaro we ari ukumva ijambo ry’Imana, akaryakira mu mutima rikamuhindura, rikamukwizamo ibakwe ryo kurishyikiriza abandi.

Amasezerano y'abapadiri.
Amasezerano y’abapadiri.

Naho kuba umudiyakoni ngo ni umurimo wo kuba umugaragu wa Yezu Kristu. Uyu murimo na wo abawukora bakaba bagendera ku masezerano yo kudasha. Nyuma yo gusomerwa ibyo bagomba kubahiriza mu murimo w’Imana biyemeje kwiyegurira, Padiri Fideli n’abadiyakoni bemeye kubyubahiriza byose no kumvira Musenyeri Mbonyintege n’abazamusimbura.

Mutabazi Fideli, wabaye Padiri, avuga ko yabiharaniye igihe kitari gito none umunsi ukaba ugeze. Arashimira Imana yamuhaye kugera ku byifuzo bye. Yagize ati “Ndashimira Imana itatugaya ubuto n’ubuke maze ikaduha kugira uruhare ku mabanga ya yo. Ikaduha kugira uruhare ku busaseridoti bwa Kristu yageneye umukiro w’umuryango wayo”.

Padiri Mutabazi Fidele na Musenyeri Samaragde.
Padiri Mutabazi Fidele na Musenyeri Samaragde.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Kamonyi, Uwera Marie Alice, yashimye uruhare Kiliziya Gaturika igira mu guteza imbere abaturage cyane cyane mu mashuri, mu buzima no mu gufasha abatishoboye. Ngo asanga kongera abakozi muri Kiliziya ari ugufasha ibikorwa kwiyongera no kurushaho gutanga umusaruro ushimishije.

Mu gihe cy’imyaka ibiri Diyosezi ya Kabgayi yiteguye kubona abapadiri bashya batandatu, ariko Musenyeri avuga ko bagikeneye abandi kuko hakiri amaparuwasi afite abapadiri bake. Ku bw’iyo mpamvu yasabye abakristu gukomeza kwishakamo abiyegurira Imana.

Musenyeri Samaragde aramburira ibiganza ku basezeraniye kwiha Imana.
Musenyeri Samaragde aramburira ibiganza ku basezeraniye kwiha Imana.

Marie Josee Uwiringira

Ibitekerezo   ( 4 )

Imyaka 5 irashije.
Turashimira Imana ko ariyo yihamagarira intore zayo ikazohereza mu ruzabibu rwayo. Uyu mupadiri Fidèle turamukunda cyane ni urugero rwiza cyane.
Isabukuru nziza Padi!

Pierre Claver yanditse ku itariki ya: 2-08-2019  →  Musubize

Abamaze kuramburirwaho ibiganza by’umwepiscopi Imana ibahe umugisha kandi umpanururo bahawe bazazishire mubikorwa.

Munyazikwiye Bonaventure yanditse ku itariki ya: 15-03-2017  →  Musubize

Imana ibafashe bakomeze baterimbere batugezaho ijambo ry’Imana murikigihe abantu benshi batwawe n’ibyisi ntibakibuka kujya gushimirimana yabibahaye bajye babasengera bagaruke bwangu

teddy yanditse ku itariki ya: 4-08-2014  →  Musubize

baze badufashe kogeza ijambo rya yesu kristu maze abanyabyaha bagabanuke , dutere imbere muri kristo

mutabazi yanditse ku itariki ya: 3-08-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka