Depite Kankera yemeza ko umuganda ari umuyoboro wo gusabana

Visi Perezida w’Inteko Ishingamategeko umutwe w’Abadepite, Kankera Marie Josée, asanga umuganda utagira uruhare gusa mu kubaka igihugu, ahubwo ari n’umuyoboro wo gusabana kw’Abanyarwanda.

Hamwe n’abandi badepite 12 na minisitiri ushinzwe ingufu n’amazi, Depite Kankera yifatanyije n’abaturage b’akarere ka Karongi, abayobozi ku rwego rw’akarere n’umurenge, ingabo ndetse na police, mu muganda rusange usoza ukwezi wabaye tariki 29/09/2012.

Batunganyije igice kinini cy’umuhanda usohoka mu murenge wa Bwishyura ugana mu karere ka Nyamasheke.

Hari ndetse n’abaturage basanzwe n’abanyeshuli bo mu kigo cyigisha imyuga (IPRC West), cyahoze ari ETO Kibuye, bitabiriye umuganda ku bwinshi baranabishimirwa.

Mu ijambo risoza inama ya nyuma y’umuganda, Visi Perezida w’Inteko Ishingamategeko yasobanuye ko agaciro k’umuganda katagarukira gusa ku kubaka igihugu.

Yagize ati: “Umuganda ntufasha gusa ibikorwa by’iterambere n’ubukungu; ahubwo ni n’umuyoboro wo gusabana kw’Abanyarwanda, umuyoboro wo guhura tukaganira tukamenya amakuru y’igihugu cyacu aho kigeze, ni umuyoboro ndetse udufasha kwikemurira ibibazo duhura nabyo buri munsi”.

Umuyobozi w’akarere ka Karongi, Kayumba Bernard, yashimangiye ko kuba akarere ayobora gasigaye gahagaze neza mu nzego nyinshi, ari ukubera ko abaturage bose basigaye bumva agaciro ko gukorera hamwe. Kayumba yabisobanuye agira ati: “Abanyakarongi ntidusigana”.

Umuganda usoza ukwezi kwa Nzeri 2012 mu karere ka Karongi bawufatanyije no kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abasheshe akanguhe, ubusanzwe uba tariki ya mbere Ukwakira.

Mu mwaka wa 2011, ibikorwa by’umuganda mu gihugu hose byagize agaciro ka miliyari 12,5; nk’uko byagaragajwe n’isuzuma ryakozwe na minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu. Mu karere ka Karongi, umurenge wa Gitesi ni wo waje ku isonga ry’imirenge 13 igize ako karere.

Gasana Marcellin

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka