DASSO urera uwo atabyaye yatunguwe n’inkunga iturutse mu mahanga

Mu Murenge wa Kabarore mu Karere ka Gatsibo hari umugore witwa Uwihagurukiye Sylvia ukora akazi k’ubu DASSO watunguwe no kubona agezwaho inkunga yo kumufasha kurera umwana utari uwe, biturutse ku munyarwandakazi Alice Cyusa uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA).

Usibye kuba ari umu DASSO, Uwihagurukiye Sylvia yari asanzwe afite ibikorwa biciriritse bibyara inyungu mbere ya Covid-19 ariko biza guhagarara, yisanga nta bushobozi afite bwo gukomeza kubeshaho umwana w’umuhungu arera utari uwe.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru the Express News, Uwihagurukiye avuga ko hari umubyeyi witwa Alice Cyusa uba muri Amerika wamuhamagaye kuri telefone akamubwira ko agiye kumwoherereza inkunga yamwijeje.

Uwihagurukiye avuga ko Cyusa yabanje kumwoherereza inkunga ye bwite, arangije anamukorera ubuvugizi mu bandi banyarwanda baba mu mahanga, bakusanya inkunga mu buryo bwagutse.

Cyusa yabwiye Kigali Today ko atarahura n’uwo mugore. Icyakora ngo yatunguwe no kumva abasha kurera abana be akongeraho n’undi arera ku mushahara w’ibihumbi 40 Frw ahembwa nka DASSO.

Cyusa yagize ati “Sindahura na we mu buzima bwanjye. Nakozwe ku mutima n’igikorwa cy’urukundo rwa kibyeyi Sylvia yakoze, bituma ngerageza kumufasha.”

Yongeyeho ati: “Turashimira Sylvia kubera ibikorwa by’intangarugero by’ubutwari n’urukundo. Ntibyoroshye kurera umwana. Twamukusanyirije amafaranga kandi turizera ko bizafasha umuryango we kwinjiza amafaranga y’inyongera.”

Uwihagurukiye avuga ko umwana arera yamutoraguye aho bari bamujugunye mu gishanga afite amezi abiri, yiyemeza kujya kumurera hamwe n’abana be barimo uwitwa Sylvain, ari na ryo zina yise ako kana yatoraguye ISHIMWE GANZA Sylvain, mu gihe Uwihagurukiye na we yitwa Sylvia.

Nubwo atavuga ingano y’inkunga yatewe biturutse ku buvugizi yakorewe na Alice Cyusa, Uwihagurukiye avuga ko iyo nkunga imufasha kwita ku muryango we w’abana batatu, no gukuza neza uwo yasanze ari hagati y’urupfu n’ubuzima aho yari yajugunywe.

Akimara kumugeza mu rugo rwe, yabanje kumuha amata y’inka ariko umwana arayanga, hanyuma abajyanama b’ubuzima bamugira inama yo gushaka amata y’ifu yitwa France Lait, agakombe gato kagura ibihumbi icyenda by’Amafaranga y’u Rwanda.

Mu ntangiriro umwana ngo yakamaraga mu minsi 10 gusa, ariko uko agenda akura iminsi na yo igenda igabanuka ku buryo asigaye akamara mu minsi ine gusa.

Uyu mubyeyi w’umu DASSO wirengagije ubushobozi buke yari afite akiyemeza kurera umwana utari uwe, agira bagenzi be inama yo kugira umutima w’impuhwe kuko Imana itangira umugisha mu bikorwa byiza.

Uwihagurukiye akomeza agira ati: “Ntawe umenya aho bwira ageze, abantu bose bagombye kurangwa n’urukundo. Abantu batinyuka kujugunya abo bibyariye kubera kubura ubushobozi bwo kubarera, ndabagira inama yo kwegera abajyanama b’ubuzima bakabafasha. Bashobora no kubagira inama ku birebana no kuboneza urubyaro aho gushyira ubuzima bw’inzirakarengane mu kaga”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Ugira neza ukayisanga imbere. Imana izamwiture ineza yagiriye icyo kibondo.

Munyura Leandre yanditse ku itariki ya: 19-09-2020  →  Musubize

Igikorwa nk,icyo ni indakemwa.gusa Imana ihereze umugisha uyu Mumama.kdi nabamuteye inkunga ibahezagire.

Alias yanditse ku itariki ya: 18-09-2020  →  Musubize

Uriya mubyeyi w’umu DASSO Nyagasani azamwihembere. Asanzwe ndetse arangwa n’umutuzo rwose!!! Ndamuzi nkorera mu murenge akoreramo!!

Vedaste yanditse ku itariki ya: 18-09-2020  →  Musubize

Biryani urukundo n’ ingenzi Kandi ugira neza ukayisanga imbere. Murakoze.

KWIZERA Bosco yanditse ku itariki ya: 18-09-2020  →  Musubize

Ko mutubwiye ko yohererejwe inkunga iturutse mumahanga itunguranye ko mutatubwiye ingano yayo?ubundi rwose kugira neza nibyiza kdi Imana izamuhe umugisha.

BABO yanditse ku itariki ya: 18-09-2020  →  Musubize

Barakoze cyane aba babyeyi bombi (Sylvie na Cyusa). Kugira ubuntu ni ingabire idasanzwe, twese dukwiye kuyigerageza, tukaniteganyiriza mu bihe tutazi.

Nyagasani akomeze abafashe.

Eugene yanditse ku itariki ya: 18-09-2020  →  Musubize

buriyarero ibyodukora,uyumunsi byose,nibyo bigena ahazaza hacu Sylvie asaruye ibyo yabibye hanyuma Cyusa nawe yitege inyungu irambye yibyo yakoze

Felicien yanditse ku itariki ya: 18-09-2020  →  Musubize

Ubu ntagihembwa ariya mafaranga muvuze kuko Yazamuwe mu ntera bityo n’umushahara urazamuka

Maria yanditse ku itariki ya: 18-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka