Croix Rouge yagaragaje ibyo yagejeje ku batujwe mu nkambi ya Kiziba na Nyabiheke

Ubuyobozi bwa Croix Rouge y’u Rwanda butangaza ko mu myaka itatu bwafashije impunzi ziri mu nkambi ya Kiziba mu Karere ka Karongi na Nyabiheke mu Karere ka Gatsibo kugira imibereho myiza, binyuze mu bikorwa byo kububakira ubwiherero, imodoka y’imbangukiragutabara n’imirima yo guhinga.

Bamwe mu bayobozi ba Croix Rouge basura ibikorwa byakozwe mu nkambi
Bamwe mu bayobozi ba Croix Rouge basura ibikorwa byakozwe mu nkambi

Mu Kiganiro umuyobozi w’agateganyo wa Croix Rouge Emmanuel Mazimpaka yagiranye na Kigali Today, yavuze ko umuryango Croix Rouge y’u Rwanda, mu nkambi ya Kiziba mu Karere ka Karongi, mu mwaka 2022-2023, bahakoze ibikorwa bitandukanye birimo kubaka ibikoni 300, bahabwa imbangukiragutabara imwe, ibikoni, ubwiherero, gukodesha imirima yo guhinga hamwe n’ibikoresho by’isuku, ibikoresho byo kuryamira n’imyambaro hamwe n’ibikoresho byo mu ishuri.

Mazimpaka avuga ko mu nkambi ya Nyabiheke mu Karere ka Gatsibo na ho bahakoze nk’ibyo byatwaye miliyoni 300.

Mazimpaka Emmanuel avuga ko ibikorwa bakoze bagamije gufasha abaturage gukomeza kugira ubuzima bwiza no kwihaza mu biribwa.

Agira ati “Ubufasha mu mishinga y’ubuhinzi irafasha mu gukorera hamwe, ariko bagashobora no kwihaza mu byo bahinga.”

Ni ibikorwa byinshi bakoze mu nkambi no hanze yayo harimo gufasha abari mu nkambi ku bufatanye bwa Croix Rouge, MINEMA, ishami ry’umuryango mpuzamahanga wita ku mpunzi UNHCR, umuryango wita ku bana Save The Children n’imiryango bakora mu gufasha abana kwiga neza, kubona ibikoresho no guhugura abarimu.

Inkambi ya Kiziba na Nyabiheke zisanzwemo impunzi z’Abanyekongo bamaze imyaka irenze 25 mu Rwanda.

Inkambi ya Kiziba mu Karere ka Karongi yashinzwe mu Kuboza 1996, ikaba icumbikiye impunzi z’Abanyekongo 15,111.

Imwe mu modoka zatanzwe na Croix Rouge mu nkambi z'impunzi
Imwe mu modoka zatanzwe na Croix Rouge mu nkambi z’impunzi

Mu gihe mu nkambi ya Nyabiheke mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba habarurwa impunzi z’Abanyekongo 11,877 yatangijwe mu mwaka wa 2005 yakira impunzi 13,500 zari zivuye muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo mu Burasirazuba bwa Congo.

U Rwanda rucumbikiye impunzi ibihumbi 133 inyinshi zikaba zaravuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu nkambi y’agateganyo ya Nkamira mu Karere ka Rubavu habarurwa nibura impunzi 6,684 zahungiye mu Rwanda mu mwaka wa 2023 kubera imirwano ibera mu Burasirazuba bwa Congo, imitwe yitwaza intwaro ikorana na FDLR igahohotera bamwe mu Banyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Ikarita igaragaza impunzi zicumbikiwe mu Rwanda
Ikarita igaragaza impunzi zicumbikiwe mu Rwanda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Guhugura abana bakunda umuryango mubigo byamashuri

Sano frank yanditse ku itariki ya: 3-04-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka