Croix-Rouge y’u Rwanda iri kwegereza abazi ubutabazi bw’ibanze mu midugudu
Umuryango Croix-Rouge uzwiho gutabara imbabare watangiye gutegura abasore n’inkumi 20 muri buri murenge mu rubyiruko ruvuye ku rugerero ngo bagire ubumenyi bwa ngombwa mu bikorwa by’ubutabazi bw’ibanze kugira ngo bajye bagoboka abaturage igihe cyose habaye Ibiza n’impanuka, babarindire ubuzima mbere y’uko bagezwa kwa muganga.
Croix-Rouge yatangije iki gikorwa cyizamara icyumweru ihugura abantu 20 ku butabazi bita ubw’ibanze mu mirenge itatu bahisemo mu turere dutandukanye mu Rwanda, ariko ngo hagamijwe ko mu mirenge yose mu Rwanda hazabonekamo byibura abantu 20 bazi neza ibikorwa by’ubutabazi bw’ibanze kandi bwihuse, bazajya bagoboka abaturage igihe bibaye ngombwa.

Muvara Charles ukuriye gahunda y’ubutabazi muri Croix-Rouge y’u Rwanda yabwiye Kigali Today ko bari kwigisha abo basore n’inkumi ubumenyi bukoreshwa mu butabazi bw’ibanze, aho baba bazi ubufasha buhabwa uwo ari we wese uhuye n’impanuka n’ikibazo cy’ubuzima kugira ngo adatakaza ubuzima igihe cyose ataragezwa kwa muganga.
Bwana Muvara avuga ko abategurwa ngo bajye bafasha abaturage bagomba kugira amasomo akomeye bakurikira neza kuko baba bategerejweho kuzafasha abaturage mu buryo bukomeye burebana n’ubuzima bwabo.
Aha ngo hasabwa ubwitange bukomeye kuko mu butabazi hazamo umutimanama ukunda kwitangira abandi no kugira ubumenyi nyabwo bwo kubungabunga ubuzima.

Muvara ati “Ntabwo kuba umukorerabushake uzafasha abandi bibamo kujenjeka no gukora ibicagase. Abitabira ibikorwa by’ubutabazi bakwiye kwigishwa ibikorwa bisa n’iby’abaganga kandi bakabikorana ubuhanga bwo kubungabunga ubuzima bafasha buri wese gukomeza kubaho mbere y’uko agezwa kwa muganga n’ahandi habereye.”
Croix-Rouge ngo itegereje ko abazigishwa ubutabazi bw’ibanze bazabera umukiro n’iramiro abatuye mu midugudu inyuranye mu gihugu kuko bazaba bari hafi yabo, bakajya bababa hafi, bakabafashisha ubumenyi bari guhabwa mu butabazi bw’ibanze igihe habaye ibyago, ibiza n’indwara bitunguranye.

Samson Nkiko ukurikirana ibikorwa by’ubutabazi bw’ibanze muri Croix-Rouge yabwiye Kigali Today ko abize ubutabazi bw’ibanze babikora nk’abakorerabushake biteguye gufasha rubanda, bakaba badahabwa igihembo aho batabaye cyangwa ngo basimbure abaganga n’inzego z’ubutabazi zindi kuko ngo babereyeho gufatanya kwimakaza ubuzima barwanya icyabuhutaza.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
nkikigo cya mashuri gikeneye amahugurwa mwagifasha gute kugira ngo kibone aho gihera kimakaza croix rouge mu kigo cya mashuri