Byari bimeze bite mu rukiko ubwo CG (Rtd) Emmanuel Gasana yaburanaga ku ifunga n’ifungurwa?

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 10 Ugushyingo 2023, CG Rtd Emmanuel Gasana wahoze ari guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, yaburanye ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo maze ubushinjacyaha bumusabira gufungwa iminsi 30 y’agateganyo kubera uburemere bw’ibyaha akekwaho, kwica iperereza no kuba yatoroka Igihugu.

Ni mu iburanisha ryabereye mu rukiko rw’ibanze rwa Nyagatare rugatangira saa tatu za mu gitondo, aho umutekano wari wakajijwe mu buryo bugaragarira amaso.

CG Gasana, wari wunganiwe n’abanyamategeko babiri, yageze ku rukiko hagati ya saa kumi n’ebyiri na saa kumi n’igice z’igitondo ariko nta wamubonye aza yewe n’imodoka yamuzanye ntizwi uretse ko ku rukiko hari haparitse imodoka ya RIB hamwe n’iya Polisi.

Ahageze yashyizwe mu cyumba kihariye ku buryo yinjiye mu cyumba cy’iburanisha habura iminota nk’itatu ngo iburanisha ritangiye.

Yari yambaye ishati yenda kuba umweru irimo uturongo duhagaze, ikote n’ipantalo byirabura n’inkweto z’umukara.

Ku maso wabonaga ananiwe ku buryo yageze n’aho asaba urukiko kuba yicayeho akanya ariko nanone wabonaga nta bwoba afite ndetse yanageragezaga gusobanura mu mvugo ituje ariko yemeza.

Mu rukiko abantu bari benshi barenga nka 50 ariko nanone bitonze uretse ko hari abacishijemo bararira bigeze aho uregwa asabirwa ibihano.

Abanyamakuru kwinjira mu cyumba cy’iburanisha babanje gusabwa kutinjirana ibikoresho bifata amajwi n’amashusho uretse ikaramu n’ikaye yo kwandikamo.

Hanze y’icyumba cy’iburanisha umutekano wari wakajijwe uhereye ku irembo ry’inyubako y’urukiko kugera ku muryango w’icyumba kugera aho Perezida w’iburanisha yahagaritse iburanisha asaba ko batanga umwanya abaturage bakinjira.

Nk’uko ntawamuciye iryera yinjira ku rukiko ninako kumureba neza ataha byari ikizamini gikomeye kuko yari agoswe n’abapolisi wabonaga bikwije ku buryo kumufata ifoto agaragara neza byari ikidashoboka.

Yinjijwe mu modoka ya RIB yagenewe gutwara imfungwa imodoka yose igoswe n’abapolisi ku buryo ntaho wanyuza ijisho rya Camera. Agenda imbere hari imodoka y’abashinzwe umutekano ndetse n’inyuma ye hari indi.

CG Emmanuel Gasana wayoboye intara y’amajyepfo n’iy’uburasirazuba, Ubushinjacyaha bumurega ibyaha bibiri aribyo icyaha cyo kwakira indonke no gukoresha ububasha ahabwa mu nyungu ze bwite, ibyaha byose yateye utwatsi ubwo yahabwaga umwanya wo kugira icyo avuga ku byo aregwa.

Ubushinjacyaha buvuga ko tariki ya 28 Gicurasi 2022, mu muganda rusange usoza uko kwezi, guverineri Gasana n’abandi bayobozi basuye ibikorwa bya Karinganire Eric yakoreraga mu Murenge wa Karenge anabagaragariza imbogamizi z’umuriro w’amashanyarazi.

Mu byo yifuzaga kuri guverineri ni ukumukorera ubuvugizi akabona umuriro w’amashanyarazi ahagije ariko akabona n’abagenerwabikorwa benshi (Abaturage), bafata serivisi ze.

Ubushinjacyaha kandi bukomeza buvuga ko nyuma y’iminsi itatu ngo Karinganire yahuriye na CG Rtd Gasana kuri EPIC Hotel, baganira ku kuntu uyu mushinga we wagera kuri benshi binyuze mu buvugizi.

Icyo gihe ngo Guverineri Gasana, yamusabye kubanza kumukorera uwo mushinga mu isambu ye hanyuma nawe akamukorera ubuvugizi.

Tariki ya 04 Kanama 2022, Karinganire yatwaye umutekenisiye Ngenzi Emmanuel mu isambu ya Gasana iri mu Mudugudu wa Rebero Umurenge wa Katabagemu gushakamo amazi ngo barayabona ndetse bamukorera na raporo ibigaragaza.

Icyo gikorwa bakoze icyo gihe ngo cyari gifite agaciro ka miliyoni 48 frw ariko guverineri ntiyigeze abishyura ahubwo mu kumuzanira ayo mazi ngo bakoze mu mafaranga bari barahawe n’abaturage ba Karenge angana miliyoni 136 frw.

Tariki ya 04 Nyakanga 2022, amazi ngo yari amaze kuboneka bituma tariki ya 28 Kanama 2022, Guverineri Gasana, amukorera ubuvugizi aho yasabye abayobozi b’Uturere twa Gatsibo na Rwamagana gushishikariza abaturage uyu mushinga ndetse anabisaba COPRORIZ Ntende kuko umuceri ukenera amazi menshi kandi uwo mushoramari akaba yari kubibafashamo.

Ubushinjacyaha buvuga ko kuba mu ibazwa rye yaremeye ko Karinganire yapimye amazi akanayazamura kandi ntanamwishyure bigaragaza indonke kugira ngo amukorere ubuvugizi.

Ikindi kuba mu ibazwa rya Gasana yaremeye ko ubwo buvugizi yabukoze kuko byari mu nshingano ze bigaragaza icyaha akekwaho cyo kwitwaza ububasha ahabwa n’itegeko kugira ngo agere ku nyungu ze bwite.

Ibi kandi ngo bikagaragarira mu butumwa bugufi umugore wa CG Rtd Gasana, yagiranye na Karinganire ko yasoje imirimo, bigaragaza ko ari igikorwa cy’umuryango atari icy’abaturage.
Mu kwiregura ku byaha aregwa, CG Rtd Emmanuel Gasana, yavuze ko Karinganire yamuhamagaye amubwira ko afite amikoro yakorera umushinga mu Ntara yose nawe agenda amuhuza n’abayobozi b’Uturere.

Kuba yaragiye gushakira amazi mu isambu ye ngo byatewe n’uko irimo ipoto y’umuriro w’amashanyarazi wa Tri Phase kandi ariwo wifashishwa mu kuzamura amazi mu butaka, ibi ngo n’abaturage barabizi barabihamya kuko wari umushinga wabo.

Yavuze ko ibirego aregwa bikomoka ku ifungwa rya Karinganire kuko ngo hari inama y’umutekano yaguye y’Intara, aho abayobozi b’Uturere bagaragaje ikibazo cy’abaturage bambuwe na Karinganire.

Yagize ati “Ngoma ni bo bagaragaje ikibazo bwa mbere, n’abandi bavuga ko bagifite nka Gatsibo ndetse na Rwamagana twari twarasuye. Twasanze yishyuzwa Miliyoni zisaga 300 z’abaturage bo mu Mirenge icyenda. Ibi ngo byatumye asaba inzego z’ubutabera kumukurikirana.”

Cyakora ngo yongeye gufungwa ubu akaba yarakatiwe iminsi 30 y’agateganyo.
Nanone ariko yibukije inshingano z’Intara zikubiye mu itegeko ngenga rigena imikorere y’Intara cyane mu ngingo ya gatatu (3), aho yavuze ko ishinzwe guhuza inzego za Leta mu kwihutisha iterambere ry’Igihugu, gukora ubuvugizi ku mishinga, ibikorwa, ubucuruzi, ishoramari n’ibindi.

Hari kandi ubujyanama mu kwihutisha iterambere ndetse n’umutekano.

Yasoje asaba urukiko kumufungura agakurikiranwa ari hanze kubera uburwayi burimo indwara zidakira amaranye imyaka irindwi harimo diyabete n’umuvuduko w’amaraso byongeye akaba afite n’umutungo wamubera ingwate.

Abunganizi be na bo bavuze ko urukiko rudakwiye guha agaciro ibyavuzwe na Karinganire kuko atizewe cyane ko ari nko kwihimura kuko yamufungishije.

Ubushinjacyaha bwasabiye CG Rtd Gasana gufungwa iminsi 30 kuko arekuwe yabangamira iperereza rigikorwa, kuba ibyaha ashinjwa birengeje imyaka ibiri (2) y’igifungo no kuba yatoroka Igihugu.

Abunganira Gasana, bavuze ko umukiriya wabo atakwiha igihano cyo guhunga Igihugu n’imirimo yakoze kuva ku rugamba rwo kubohora Igihugu, bwasabye ko kuba arwaye byasuzumwa nk’impamvu ikomeye ituma adafungwa hagamijwe kurengera ubuzima bwe, banasabye kandi ko harebwa ku ngwate y’ubutaka yatanzwe n’uwamwishingiye.

Naho kuba yabangamira iperereza, basabye ubushinjacyaha gushyiraho amabwiriza y’ahantu atagomba kurenga ariko akaburana ari hanze.

Nyuma yo kumva impande zombi, Urukiko rwapfundikiye iburanisha ruvuga koumwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo uzatangwa tariki ya 15 Ugushyingo 2023 saa cyenda z’igicamunsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Hazabeho gushishoza uyu muyobozi ahabwe ubutabera nyabwo kuko gushinjwa n’umuntu ufunze ntibyoroshye.

Alias Gisimba yanditse ku itariki ya: 11-11-2023  →  Musubize

Hazabeho gushishoza uyu muyobozi ahabwe ubutabera nyabwo kuko gushinjwa n’umuntu ufunze ntibyoroshye.

Alias Gisimba yanditse ku itariki ya: 11-11-2023  →  Musubize

Hazabeho gushishoza uyu muyobozi ahabwe ubutabera nyabwo kuko gushinjwa n’umuntu ufunze ntibyoroshye.

Alias Gisimba yanditse ku itariki ya: 11-11-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka