Bweramana: Batatu batawe muri yombi bakekwaho ubujura
Abantu batatu bakekwaho ubujura bw’ibikoresho byo mu ngo mu Murenge wa Bweramana bari mu maboko ya polisi kuva tariki 24 Kanama 2015.
Aba uko ari batatu, ni Nzamurambaho Obed alias Sudan w’imyaka 40 y’amavuko, Ndagijimana Lambert w’imyaka 25 na Musabyimana Beatrice w’imyaka 30, bafatiwe mu Mudugudu wa Karambo mu Kagari ka Murama mu Murenge wa Bweramana.
Bafashwe ku bufatanye bw’abaturage, polisi, abasirikare na Dasso, bafatanwa televiziyo enye, lecteur CD eshanu, dekoderi ebyiri , ibyuma biyungurura amajwi (amplificateurs) bitatu, terefone eshatu na matera eshatu.
Abaturage batuye muri aka gace bavuga ko biruhukije cyane kuko nta kintu bari bagitunga mu ngo zabo, kuko aba bakekwaho kwiba abaturage, ngo bajyaga bapfumura amazu yabo bagatwara ibyo bashatse, bagashimira inzego z’umutekano ziba hafi yabo.
Umyobozi wa Polisi mu Karere ka Ruhango Spt Rubagumya Richard, akavuga ko abaturage bakwiye kujya baba maso igihe hari abo bakeka bakihutira kubimenyesha inzego z’umutekano.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
nibyiza ariko polisi mukarere ka ruhango niberekeze no muyindi mirenge cyane cyane muri MBUYE Kuko mukagali ka kabuga batunze imbunda zitemewe .
murakoze