Burera: Umuyobozi uzaca “Inzoga y’abagabo” azasezererwa akurikiranwe n’amategeko

Umuyobozi w’akarere ka Burera asaba ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri ako karere kurwanya umuco wo kwaka “Inzoga y’abagabo” kuko nayo ari ruswa mu zindi.

Sembagare Samuel avuga ko muri ako karere ruswa mu nzego z’ibanze iri kugenda igabanuka; ngo isigaye ni iyo kwaka “Inzoga y’abagabo”, aho bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze baka amafaranga ababurana kugira ngo bazabakirize urubanza nk’uko abisobanura.

Akomeza avuga ko ayo mafaranga yakwa abo bantu ari ruswa mu yindi kuko uwatanze amafaranga menshi ashobora kuba ariwe utsinda kandi wenda atari we ufite ukuri.

Agira ati “Inzoga y’abagabo ni ruswa…ubwo ayo mafaranga ni ay’iki? Si ruswa muba mwatse se? ibyo rero ntabwo byemewe…”.

Akomeza yihanangiriza abayobozi ko uzafatwa yaka “Inzoga y’abagabo” azakurikiranwa n’amategeko. Agira ati “Umuyobozi uzaca inzoga y’abagabo azaba yiyemeje ruswa ubwo tuzamusezerera, akurikiranwe n’amategeko ahana, dutore indi nyangamugayo.”

Umuyobozi w’akarere ka Burera asaba ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri ako karere kuyobora abaturage batagendeye ku maranga mutima, batanga serivisi nziza kuko ariyo miyoborere myiza.

Abo bayobozi kandi basabwe kumenya ibibazo by’ingutu abaturage bayobora bafite kugira ngo bizakemurwe mu gihe cy’ukwezi kw’imiyoborere myiza.

Norbert Niyizurugero

Ibitekerezo   ( 5 )

ariko se ikitazaba ruswa niki? gushima ntibyahozeho maze dutanga n’ituro ry’ishimwe mu rusengero nkanswe kugurira umuyobozi akayoga afite inyota yiriwe mu rubanza avuga amagambo yamushizemo jye mbona atari ruswa ari umuco kandi si bibi

umucyo yanditse ku itariki ya: 29-01-2013  →  Musubize

Inzoga y’abagabo yahozeho kuko niyo abagabo baganiriraho bamaze guca urubanza ndetse hakazamo no kubunga umubano ugakomeza

kinani yanditse ku itariki ya: 29-01-2013  →  Musubize

Leta yacu ireba kure! abayobozi mu nzego z’ibanze bari barashegeshe abaturage! Kugurisha ngo ni ukubahaho icya cumi! yego wenda nanjye ndakabije si icya cumi nk’uko umuntu yakibara, ariko ngo ugurishije agomba kugira icyo abaha!!!!!! Iyo ni ruswa yari kuzaba nk’iyemewe rwose pe! Cyakora bariya bayobozi na bo bakwiye kugira icyo bagenerwa rero! akazi bakora ko nizera ko ntawavuga ko agaciro kako hari utakazi.

John yanditse ku itariki ya: 28-01-2013  →  Musubize

n’abayobozi b’umudugudu wa Ndera bumvireho kuko iyo nzoga y’abayobozi ingana na 25000frw badatinya kuyaka ku mugaragaro kugirango basinye icyemezo cy’ubuguzi. kandi hejuru y’iyo nzoga bita iy’abagabo, Umuyobozi yongererwaho30.000frw ye ku giti cye. iyo utayatanze ari uwagurishije cyangwa uwaguze isamba cg inzu ntabwo babasinyira. ni akumuro pe!!!!

yanditse ku itariki ya: 28-01-2013  →  Musubize

Inzoga y’abagabo ni umuco nyarwanda.
Ntimugakabye gukuraho agahimbazamusyi kaba mu ngansire.

NZIRORERA Pie yanditse ku itariki ya: 28-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka