Burera: Umugabo uzongera gukubita umugore azajya ajyanwa mu kigo ngororamuco-Mayor Sembagare

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Sembagare Samuel, arasaba abagabo bo muri ako karere gucika ku ngeso yo gukubita abagore babo ngo kuko uzongera gufatwa akubita umugore we azajya ajyanwa mu bigo ngorora muco (Transit Center).

Sembagare abivuze mu gihe mu karere ayoboye hakunze kumvikana amakuru y’abagabo bakubita abagore babo, bakabakomeretsa cyangwa se bikabaviramo no kubura ubuzima.

Uyu muyobozi avuga ko iyo ngeso ikwiye gucika burundu mu Karere ka Burera. Agira ati “Umugabo uzakubita umugore we, tuzamushyira mu kigo ngorora muco (Transit Center) cya kure, azamara amezi atatu. Ntabwo dushaka ko abagore bakubitwa! Ko batotezwa!”

Akomeza avuga ko gukubita abagore babo bibasubiza inyuma kandi ngo ni n’uburere bubi baba baha abana babyaye. Agira ati “Muragira ngo abana bazaba abagabo bate muhora murwana!”

Si ubwa mbere umuyobozi w’akarere ka Burera asaba abagabo bo muri ako karere kureka gukubita abagore babo. Ariko ubona bisa nkaho ntacyo bitanga ahubwo ukabona byarabaye nk’umuco kuburyo usanga nk’umugore bamukubita ariko ntiyitabaze ubuyobozi.

Ibi bijyana kandi n’ubushakashatsi bwo mu mwaka wa 2010 bwakozwe n’Urwego rw’Igihugu rushinwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo, GMO (Gender Monitoring Office).

Ubwo bushakashatsi bwagaragaraje ko abagabo 25% ndetse n’abagore 56% bose bari mu kigero cy’imyaka gahati 16 na 45, bemeza ko umugabo afite uburenganzira bwo gukubita umugore we kubera impamvu iyo ariyo yose.

Abo bemeza ibyo ngo batanga zimwe muri izo mpamvu zirimo gushiririza ibiryo, kugisha impaka umugabo, kugira aho ajya atabwiye umugabo, kutita ku bana, kumwangira gukora imibonano mpuzabitsina cyangwa kwivumbura.

Tariki 08 Gicurasi 2015 ubwo mu karere ka Burera bangizaga ibiyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni 15, umuyobozi w’ako karere yavuze ko muri ako karere, abagabo bakubita abagore babo babiterwa ahanini no gusinda ibiyobyabwenge.

Niho ahera asaba abanyaburera babinywa guca ukubiri nabyo, bagakunda abagore babo ndetse n’abana babo.

Norbert NIYIZURUGERO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Abagore bajye babafata amabya, abagabo ntibazongera.

yhr yanditse ku itariki ya: 14-05-2015  →  Musubize

Abantu nibabane mu mahoro kuko nibyo bizatuma isi irushaho kuba nziza kandi erega baba batanga n’Urugero rwiza kubo bibarutse.

shaki yanditse ku itariki ya: 13-05-2015  →  Musubize

nonese mfite ikibazo umugore nakubita umugabo bizageneda bite c

tildo yanditse ku itariki ya: 13-05-2015  →  Musubize

nonese mfite ikibazo naho umugore nakubita umugabo bizagenda bite c

tildo yanditse ku itariki ya: 13-05-2015  →  Musubize

Aba mayors bakwiriye guhugurwa mumategeko. Uwakubise undi aregwa munkiko, agahanwa n’amategeko yanditswe. Rwanda si ishyamba aho umuntu yishyiriraho amategeko uko abishatse, ntabwo ba Mayor aribo bashyiraho amategeko!!!! INTEKO ISHINGA AMATEGEKO NICYO TWAYITOREYE. Wunvise????

kamongi yanditse ku itariki ya: 13-05-2015  →  Musubize

ingeso ikwiye gucika ntabwo bahagarika gukubuta inka ngo umuntu uyitegeka ariwe usigara kunkoni bazabaze neza niba bashobira kuzajya banarayo anezi 6 ahubwo!

mukundente addy yanditse ku itariki ya: 13-05-2015  →  Musubize

Naho se abagore banyuka abagabo babo?

Mujyanama yanditse ku itariki ya: 12-05-2015  →  Musubize

Uyu ni umugabo wo muri Burera urimo kwikangarira?

tata yanditse ku itariki ya: 12-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka