Burera: Ubucuruzi bushya bumeze nka “tombola” bumaze kurarura benshi
Ubucuruzi bushya bumeze nka “tombola” bumaze gukurura benshi Karere ka Burera ku buryo aho bukorerwa usanga huzuye abaturage benshi kuruta abahahira mu yandi masoko, ababwitabira bagerageza amahirwe yabo batanga igiceri cya 50 gusa, bamwe bagahomba abandi bakunguka.
Ubwo bucuruzi bukunze kugaragara ku masoko atandukanye mu karere ka Burera, iyo yaremye, bukaba bukorwa mu buryo bwo kugeregeza amahirwe bijya kumera nka Tombola.

Aho ubwo bucuruzi butandukaniye n’ubucuruzi busanzwe ni uko abacuruzi batandika hasi ibicuruzwa bitandukanye ubundi bakabizengurutsa uruziga bakoresheje umugozi. Inyuma y’urwo ruziga niho hajya abakiriya bashaka kugerageza amahirwe.
Umukiriya wifuza kugerageza amahirwe ye atanga igiceri cya 50 agahabwa akantu gakoze muri “plastic” kameze nk’uruziga, ubundi akajya inyuma y’uruziga ahabugenewe, mu ntera nk’iya metero eshatu z’umurambararo uturutse ahatanditse ibicuruzwa.
Uwo mukiriya atera ako kantu kameze nk’uruziga muri ibyo bicuruzwa. Igicuruzwa ako kantu kaguyeho cyangwa kaguyemo cyegukanwa n’uwo mukiriya uba wigiriye amahirwe ndetse agahita agitwara. Iyo ako kantu k’uruziga katagize icyo kagwaho akaba arihombeye.

Bimwe mu bicuruzwa biba bitanditse harimo amabase, imitaka, ibisorori, amasahani, imipanga, amavuta, amasabune, amajerikani n’ibindi. Mu isoko aho buri uhabwirwa n’abantu benshi bakoze uruziga. Abana, abagabo, abasore, abakobwa ndetse n’abagore usanga bahari bose baretse indi mirimo, bashaka kugerageza amahirwe.
Bamwe mu bitabiriye ubwo bucuruzi bagahomba ntibemera ko ari amahirwe. Ahubwo bavuga ko ari ubutekamutwe kuko hari ushobora gusheta amafaranga menshi, agatanga amafaranga 50 inshuro nyinshi ntihagire na kimwe atombora nyamara undi agasheta make agatombora byinshi.
Abandi bo ariko, cyane cyane abatomboye, bavuga ko ntacyo butwaye kuko ari amahirwe y’umuntu. Ikindi ngo ni uko n’uwatomboye agahabwa icyo yatomboye nta mananiza nk’uko Ayimanigira Aron abisobanura. Agira ati “Ubu bucuruzi ndi kubona nta kibazo kuko nta guca (kwiba) kurimo kuko ni amahirwe yawe.”

Abacuruzi bakora ubwo bucuruzi ntibemera kuvugana n’itangazamakuru. Bavuga badashaka kumena ibanga ry’ubucuruzi bwabo. Gusa bavuga ko bubungura kuruta kwirirwa bicaye mu maduka bategereje abakiriya.
Abo bacuruzi bakomeza bavuga ko bemerewe n’ubuyobozi kubukora, dore ko baba bambaye mu ijosi amakarita abaranga. Bongeraho ko mu Rwanda ahenshi ubwo bucuruzi bukorwa ariko ntibemera gusobanura igihe n’ahantu bwatangiriye.
Norbert NIYIZURUGERO
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|