Burera: Minisitiri Bayisenge yashimye imishinga y’abakobwa babyaye imburagihe

Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Prof Bayisenge Jeannette, yanyuzwe n’ibikorwa by’abangavu babyariye iwabo bo mu Karere ka Burera, ashima uburyo bishatsemo ibisubizo bakora imishinga imwe n’imwe ibateza imbere, irimo uwo gukora amasabune n’amavuta yo kwisiga.

Abo bakobwa beretse Minisitiri Bayisenge uburyo bakora amasabune n'amavuta
Abo bakobwa beretse Minisitiri Bayisenge uburyo bakora amasabune n’amavuta

Ni mu kiganiro yagiranye nabo, ubwo yabasuraga ku wa Kane tariki 27 Mata 2023, aho bibumbiye mu itsinda ‘Uri Nyampinga’, rikorera mu Gakiriro ka Rugarama, mu Murenge wa Rugarama, Akarere ka Burera.

Ni abakobwa babanje kubaho mu buzima bavuga ko bubabaje, dore ko abenshi batewe inda nyuma yo gusambanywa bafashwe ku ngufu, bibaviramo kuva mu mashuri no kwirukanwa n’imiryango yabo, nk’uko bamwe muri bo babitangarije Kigali Today.

Uwitwa Uwimpaye Yvonne ati “Muri 2015 ubwo nari mfite imyaka 17niga mu mwaka wa kabiri wa Tronc Commun, umuhungu yambwiye ko ankunda ndabyemera, ariko simenye ko anshuka cyangwa ko hari ikindi anshakaho. Rimwe arambwira ati ko abandi bakobwa bambara neza uwabikugurira, ndavuga nti niba unkunda nta kibazo”.

Bashimiwe kwishakamo ibisubizo
Bashimiwe kwishakamo ibisubizo

Arongera ati “Rimwe yansabye ko duhurira ahantu akangurira Fanta, nkimara kuhagera nta kindi yakoze yahise amfungirana amfata ku ngufu ndwana na we andusha imbaraga, amaze kunsambanya arambwira ngo nimbivuga azanyica. Nageze mu rugo ntinya kubibwira ababyeyi, hashize ukwezi mbura imihango ukundi kwa kabiri kurashira ngira ubwihebe, nibwo nigiriye inama yo guhungira ababyeyi kwa mukuru wa mama uba i Kigali”.

Uwo mukobwa ngo yagarutse mu rugo amaze kubyara, iwabo baramutoteza mu buryo bukomeye, k’ubw’amahirwe ahura n’Umuryango Réseau des Femmes we na bagenzi be bahuje ikibazo, babahuriza hamwe bigishwa umwuga ndetse n’ababyeyi babo bigishwa uburyo bagomba kwita ku bana babo, ubu bakaba bafite umushinga wo gukora amasabune n’amavuta yo kwisiga.

Mugenzi we witwa Uwimana Claudine bahuje ikibazo, yatewe inda afite imyaka 17, ubwo yigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye, aho ngo umusore yamushukishaga ubuhendabana burimo n’imyambaro n’ibikoresho by’ishuri, rimwe ajya ku musura avuye ku ishuri, ari naho uwo musore ngo yamukingiranye amufata ku ngufu, akimara kumenya ko uwo mukobwa yasamye, umusore yahise ahunga n’ababyeyi baramwirukana.

Minisitiri Bayisenge yasabye abo bakobwa gukomeza guteza imbere ubumenyi bafite
Minisitiri Bayisenge yasabye abo bakobwa gukomeza guteza imbere ubumenyi bafite

Ubu uwo mukobwa wasubiye mu ishuri, aho asoje ayisumbuye akaba yiteguye kuyakomereza muri Kaminuza, avuga ko kuba barize umwuga bakaba bakora isabune n’amavuta, bikomeje kubafasha kwigira babona n’ubushobozi bwo gutunga abana babo.

Iyo ntambwe abo bakobwa bamaze gutera, yashimwe cyane na Minisitiri Bayisenge Jeannette, aho yabasabye gukomeza guharanira kurushaho gutera imbere, banoza ibyo bakora, kandi birinda imyitwarire yabagusha mu bishuko byabangamira ahazaza habo heza.

Abo bakobwa bijeje Minisitiri Bayisenge ko bafashe ingamba zigamije kurushaho guteza imbere ibyo bakora, dore ko isabune n’amavuta bakora, bikomeje gushimwa n’ubuyobozi kubasura, n’ubwo bifuza ko bahabwa icyemezo cyerekana ko ibyo bakora byujuje ubuziranenge, kugira ngo byizerwe ku masoko.

Uwimana Claudine ati “Ubuyobozi ntabwo bwadutereranye RGB yaduteye inkunga iduha imashini na Réseau des Femmes iradufasha, icyemezo cyo ku karere turagifite dutegereje icy’ubuziranenge ariko kiri hafi kuboneka. Turifuza ndetse no kuba twakoresha EBM ariko uku kwezi kwa kane kurarangira byakemutse, kuko na Zamukanubuziranenge yaradusuye, ari nayo mpamvu n’akarere katwemerera kugeza ibi dukora ku isoko”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka