Burera: Imiryango ikabakaba 1,000 yahawe amabati itandukana no kuvirwa
Imiryango ibarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe (ibyiciro byacyuye igihe) yo mu Karere ka Burera, kuva ku wa Gatanu tariki 26 Werurwe 2021, yatangiye gushyikirizwa amabati, bamwe bibabera nk’igitangaza kuba batazongera kuba mu nzu banyagirirwamo.

Umukecuru witwa Mariam Ntawurishobora w’imyaka 65 wo mu Mudugudu wa Ryamakoro, Akagari ka Ntaruka mu Murenge wa Kinoni, ni umwe mu bashyikirijwe amabati mashya 25 yo gusakara inzu ye yajyaga imuvira kubera ayari ariho ashaje.
Yagize ati “Inzu yanjye yari isakajwe ibibati byatobotse, byashaje ku buryo imvura yagwaga, nkagerageza kuyikinga niyorosa ibirago, bikaba ay’ubusa bukarinda bucya yanshiriyeho. Byageraga n’ubwo njya mu baturanyi gutira agace k’agahema nkitwikira, byandenga n’ikimwaro cyinshi nkajya gusemberayo nshaka ubwugamo. Mbese imvura yari umwanzi wanjye ukomeye!”
Uwo mukecuru wari wararambiwe guhora anywa ibinini kubera ubwurwayi buterwa n’ubukonje bwamuhoraga mu mubiri, ibyishimo ni byose.
Ati “Urabona ko nshaje, nari ndambiwe guhora ku miti nivuza indwara y’umusonga na malariya bitewe n’imvura yamporaga ku mutwe, mbese wagira ngo yari gatumwa. None uyu munsi bampaye amabati, bahita basakambura ibyari byarashaje bashyiraho amashya. Iri joro ndarara mu mashimwe akomeye ntabona uko nyapimira ku munzani”.

Ntawurishobora abana n’abuzukuru be bato babiri na bo batagifte ababyeyi babo. Nta handi yagiraga akura ubushobozi bwo kuba yakwisanira inzu, n’ibibatunga abibona bimusabye imbaraga nyinshi, aho rimwe na rimwe yicumba akabando akajya guca incuro.
N’ibinezaneza byinshi, uyu mukecuru wahinduriwe amateka yo kubona isakaro rishya, yifuriza Umukuru w’Igihugu Nyakubahwa Paul Kagame kuramba, kuko ari we umugejejeho ibyo byiza.
Ati “Ubu koko nanjye ngiye kujya ndyama nsinzire! No mu gihe cy’imvura ndyame ntatewe ubwoba nayo mbikesha iri sakaro mpawe na Paul Kagame wanjye? Mwifurije kurambana amahoro n’imigisha bikomoka kuri ibi byiza arimo kutugezaho ntawe arondoye”.
Abaturage batishoboye bo mu miryango 242 yo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, biganjemo abo mu mirenge yo mu gice cy’amakoro, ni bo bagenewe amabati yo gusimbura isakaro ry’amazu babagamo ryamaze gusaza, mu gihe indi miryango 743 yahawe amabati yo gusakara ubwiherero.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Manirafasha Jean de la Paix, asobanura ko bihaye intego yo gusanira abatishoboye, kugira ngo bigabanye ibyago bikomoka ku mvura nyinshi ikunze kugwa muri ibi bihe.
Yagize ati “Akarere kacu kagizwe n’imisozi miremire yibasirwa cyane n’ibiza mu gihe cy’imvura, turimo kwihutisha gahunda yo gushyikiriza abatishoboye amabati, bagomba gusakaza inzu zabo, kugira ngo bibarinde ibyago byo kuba hari abo zigwaho cyangwa abavirwa na zo, bikaba byabakururira ibindi bibazo”.
Ati “Abari gusakara bafashijwe muri iyi gahunda ndetse n’abandi bubaka amazu muri rusange, turabaha ubutumwa bwo kuzirika ibisenge by’amazu yabo, kugira ngo dukumire inkubi y’umuyaga ikunda guca ibintu, iteza ibyago muri aya mezi twinjiyemo y’imvura y’itumba”.

Aya mabati uko ari 7,145 yatangiye gushyikirizwa abaturage, yatwaye miliyoni 75 z’amafaranga y’u Rwanda. Mu Karere ka Burera haracyabarirwa indi miryango isaga 1,200 itarabona isakaro. Akarere kihaye igihe cy’imyaka ibiri cyo kuba iki kibazo cyamaze kurangira.
Ohereza igitekerezo
|