Burera: Imiryango 10 ituye ku kirwa cya Bushonga yasezeranye byemewe n’amategeko

Imiryango 10 ituye mu kirwa cya Bushonga, kiri mu murenge wa Rugarama, mu karere ka Burera, yabanaga bitemewe n’amategeko, yasezeranye byemewe n’amategeko kugira ngo ikomeze ibane neza.

Ikirwa cya Bushonga, kiri mu kiyaga cya Burera. Tariki 22/02/2013 ubwo iyo miryango 10 igituye yasezeranaga, abasezeranye batangaje ko bizabagirira akamaro mu mibanire yabo ya buri munsi kurusha mbere.

Virginia Nyirahirwa, umwe mu basezeranye wari umaze imyaka ine abana n’umugabo we bitemewe n’amategeko, avuga ko gusezerana bizatuma abana n’umugabo we atishisha ko bashobora gutana igihe icyo aricyo cyose.

Ikirwa cya Bushonga.
Ikirwa cya Bushonga.

Akomeza avuga ko ariko impamvu yatumye abana n’umugabo we badasezeranye, ari uko babihise mo kugira ngo babanze gusuzumana barebe niba bashobora kubana nta nkomyi.

Agira ati: “None se umuntu yahita asezerana kandi mukibyitegura? Twabanza tukareba uko bimeze, tukabanza twabyitoza”.

Faustin Kayitsinga, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugarama, avuga ko gusezeranya iyo miryango biri muri gahunda y’ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza mu Rwanda.

Agira ati: “Mu bibazo by’ibanze bariya baturage bo mu birwa bari bafite ni uburyo bwo kugera ku murenge kugira ngo basezerane. Twahise mo rero kugira ngo tubegere tubasezeranye”.

Akomeza avuga ko kuba iyo miryango isezeranye bizatuma amakimbirane agabanuka mu miryango yabo.

Ikirwa cya Bushonga kiri mu kiyaga cya Burera rwagati, kingana na Hegitari (Ha) 10. Gituwe n’imiryango 68 igizwe n’abaturage 386. Iyo miryango iri mu kagari ka Rurembo ko mu murenge wa Rugarama.

Nta bikorwa remezo bigaragara kuri icyo kirwa. Ivuriro, amazi meza ndetse n’amashanyarazi babigera ho bakoresheje igihe kirenga ku isaha imwe bari mu mazi, bakoresheje ubwato bw’ingashya.

Kuri icyo kirwa hari ishuri ry’amashuri abanza gusa. Abiga amashuri yisumbuye mu myaka 12 y’Uburezi bw’ibanze barinda kwambuka ikiyaga bakajya kwigira hakurya yacyo. Abaturage baho bavuga ko kuba batuye mu mazi bibangamiye kuko batagera ku iterambere nk’abandi.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Rugarama ndetse n’ubw’akarere ka Burera muri rusange bufite gahunda yo gushaka abashoramari bakagurira iyo miryango ubundi ikumurwa ikajya gutuzwa mu midugudu.

Norbert NIYIZURUGERO

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka