Burera: Barasaba ko Rukara rwa Bishingwe yashyirwa mu ntwali z’u Rwanda
Abakomoka mu muryango wa Rukara rwa Bishingwe batuye mu murenge wa Gahunga, mu karere ka Burera, barasaba ko Rukara rwa Bishingwe yashyirwa mu mubare w’Intwali z’u Rwanda ngo kuko yanze agasuzuguro k’abazungu.
Ku itariki ya 01/02/2014, ubwo mu karere ka Burera bizihirizaga umunsi w’Intwali mu murenge wa Gahunga, abakomoka mu muryango wa Rukara basabye Minisitiri w’uburezi Dr Vincent Biruta, wari witabiriye uwo muhango, kubagereza ubwo butuma ku buyobozi bw’urwego rw’igihugu rushinzwe intwali, imidali n’impeta by’ishimwe.
Ndagijimana Yuvenali umwe mu bakomoka mu muryango wa Rukara, wavuze mu izina ry’abakomoka muri uwo muryango, yagize ati:
“Nyakubahwa Minisitiri twagira ngo tubatume, mudutumikire ku rwego rw’igihugu rushinzwe Intwali, mu izina ry’abuzukuru n’abuzukuruza, utuvivi n’utuvivure, bantumye ngo mbabwire mudutumikire Rukara rwa Bishinwe nk’umuntu wemerwa wenda n’abantu 80% b’igihugu, abe Intwali mu zindi.”

Rukara rwa Bishingwe akomoka mu murenge wa Gahunga, aho bakunze kwita mu Gahunga k’Abarashi, mu nzu y’Abarashi. Uyu mugabo arazwi cyane mu mateka y’u Rwanda kuko ari Umurashi, wishe umuzungu Lupiyasi Paulin.
Rukara yishe uwo muzungu yanze gusuzugurwa nawe, aza gupfa bamunyonze. Amateka avuga ko ubwo abazungu bageraga mu gace Rukara avukamo bigabije amwe mu masambu y’Abarashi bayashingamo imbago bashaka kuhubaka amazu.
Rukara ngo ni we wafashe iya mbere mu kurandura izo mbago maze Padiri Lupiyasi Paulin, bahimbaga Rugigana, amutumaho barahura maze Lupiyasi aramukije Rukara ati “yambu” niko kumwihanangiriza kutazongera kumuramutsa gutyo kuko Rukara yafataga iyo ndamukanyo nk’igitutsi cyo kwamburwa abana.

Padiri Lupiyasi nawe ngo yabibonyemo agasuzuguro amukubita urushyi maze Rukara nawe amuterera ku munigo kugeza anogotse.
Abanyagahunga basabwe gukomeza kuba intwali
Mu ijambo rye, Minisitiri Biruta ntiyagarutse ku bya Rukara rwa Bishingwe ariko yasabye Abanyagahunga gukomeza guharanira Ubunyarwanda kugira ngo bazasigire abana babo igihugu kizira amacakubiri bityo nabo bazagire imbaraga zo kuba intwali.
Agira ati “Mureke rero dukize ibyo bikomere hanyuma abana bacu tubategurire ejo hazaza heza. Tubategurire no kugira imbaraga zo kuba intwali. Zo kuba bavuga bati ‘ibi si byo!’ Zo kuvuga bati ‘uyu ni umuvandimwe ni Umunyarwanda ntawe nemerera kumuhutaza! Ntawe nemerera kumuvutsa uburenganzira bwe. Tubategure kuba intwali ari benshi.”
Ibi yabivuze anagendeye ku nsanganyamatsiko y’umunsi w’intwali mu mwaka wa 2014 igira iti “ Ndi Umunyarwanda inkingi y’ubutwali.” Kuri uwo munsi kandi nibwo hatangijwe ibiganiro kuri ghunda ya “Ndi Umunyarwanda” ku rwego rw’umudugudu.

Minisitiri Biruta yakomeje asaba Abanyagahunga kwimakaza gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” kuko “iratanga uwo mwanya wo kugira ngo Abanyarwanda turebane mu maso tubwizanye ukuri. Niba hari ubuhemu twagize, tububwirane, dusabane imbabazi, ariko dufatanye inzira y’ejo hazaza.”
Ubwo hizihizwaga umunsi w’intwali ku nshuro ya 20 mu Rwanda nta Ntwali nshya zerekanwe ngo kuko ubushakashatsi bugikomeza; nk’uko urwego rw’igihugu rushinzwe intwali, imidali n’impeta by’ishimwe rubitangaza.
Urwo Rwego rukomeza ruvuga ko umuntu ashyirwa mu ntwali z’u Rwanda mu gihe yakoze ibikorwa by’indashyikirwa byagiriye igihugu cy’u Rwanda akamaro muri rusange. Intwali z’u Rwanda zigabanyijemo ibyiciro bitatu ari byo Imanzi, Imena n’ingenzi.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
Aho kugira Rukara rwa Bishingwe intwari ngo nuko yishe abazungu (Ukwigomeka n’urugomo), ahubwo nasaba ko Rwangombe rya Babinga ba Nyundo aba ariwe ugirwa intwari, uretse ko we abirenze kuko ari imana y’Abanyarwanda.
biragoye ko RUKARA Yajya mu ntwari mu gihe abazungu bagifite ijambo mu Rwanda, NITUMARA KWIBOHORA BY’ UKURI niho rukara azitwa azashyirwa mu ntwari. ubungubu agiyemo bahita badufungira inkunga kandi zifite uruhare runini mu ngengo y’ imari ariko RUKARA RWA BISHINGWE INTAHANABATATU NI INTWARI YO KU MITIMA Y’ ABANYARWANDA BIHESHA AGACIRO!!
Rukara dukurikije ubusoba nuro ko intwali ari umuntu wakoze ibikorwa byakatara boneka byagirira igihugu akamaro, kwica rero padri lupiyasi ntacyo byamariye igihugu ,ahubwo byatumwe dutakaza ubufumbira nahandi uwo ntabutwali bwe ahubwo n umunyarugomo.
Nibyiza kuko tuzagira intwari nyishi
nyamara nibatekereze neza wasanga hari criteria yujue kandi byatuma abamukomokaho bahabwa agaciro naho ubundi byo uwakoze neza agomba kuzirikanwa
yes Rukara rwa bichose nawe ni intwari intahana batatu ya semukanya wishe abazungu batatu ba badage bamwica bamurashe urufaya rw’amasasu, yari umugabo koko wanze agasuzuguro ka zino mbwa
ibya rukara ndumva ari birebire ubwo nyine nibategereze ababishinzwe bazabyigeho nibabona aribyo bazabikora uko nyeka kugirango ube intwari bisaba ibintu byinshi.