Burera: Bagiye kugezwaho agatabo k’imihigo y’umuryango

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera burateganya guha abaturage agatabo k’imihigo y’ibanze kazajya kabafasha gushyira mu bikorwa no kwesa imihigo y’umuryango.

Umuyobozi w’akarere Sembagare Samuel, avuga ko ako gatabo kanditsemo imihigo ibarirwa muri 15 y’ibanze umuryango ugomba gushyira mu bikorwa, nk’uko yabitangarije abatuye umurenge wa Gahunga ubwo yabagendereraga muri uku kwezi.

Umuyobozi w'akarere ka Burera avuga ko ako gatabo k'imihigo kazabafasha kwesa imihigo y'umuryango.
Umuyobozi w’akarere ka Burera avuga ko ako gatabo k’imihigo kazabafasha kwesa imihigo y’umuryango.

Yagize ati “(ako gatabo kazaba gakubiyemo ngo) mama ashinzwe iki, papa ashinzwe iki, abana bashinzwe iki! Mwese muzahiga! Ni imihigo irenga 15. Ubwo niyo tuzajya tuza kugenzura, igihe tuzaza mu miryango yanyu.

Hari umugabo udashaka gukunda umugore we? Hari umugore udashaka kubaha umugabo we? Hari ababyeyi badakunda abana? Hari abana batumvira ababyeyi? Ibyo muzabihiga mwese”.

Mu mihigo ya 2014/2015 akarere ka Burera kaje ku mwanya wa gatanu mu turere 30 tw’u Rwanda, n’amanota 79. Mu Ntara y’Amajyaruguru kari ku mwanya wa mbere.

Mu myaka itanu y’imihigo ishize akarere ka Burera kakomeje kwitwara neza, kaza mu myaka y’imbere. Kuburyo ubu muri rusange, uteranyije amanota kagiye kabona muri iyo myaka, kaza ku mwanya wa gatatu mu gihugu, n’amanota 85,48.

Kabanzirizwa n’akarere Kicukiro kari ku mwanya wa mbere n’amanota 87,06 n’akarere ka Huye kaza ku mwanya wa kabiri n’amanota 85,55.

Umuyobozi w’akarere ka Burera, Sembagare Samuel, ahamya ko kwitwara neza mu mihigo babikesha abaturage bo muri ako karere b’abakozi, besa imihigo.

Gusa Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé, asaba Abanyaburera muri rusange kutirara. Avuga ko biraye byatuma basubira inyuma bakanduza umwenda wera bambaye mu migiho.

Norbert NIYIZURUGERO

Ibitekerezo   ( 3 )

Niko bikwiye kumera

john yanditse ku itariki ya: 30-08-2015  →  Musubize

aka gatabo k’imihigo ni keza cyane igatangirira mu muryango dore ko ariho byose bibera maze bigakorwa neza nta gahato

Mutesa yanditse ku itariki ya: 29-08-2015  →  Musubize

Nimukomeze umuco wacu wakera. Umugabo yubahwe n’ urugo rwose.
Nawe akunde urugo. Umugore abe ururabo mu rugo. Abe umuhuza w’ abana na se. Bityo bitume umugabo ariwe uruyobora. Umugore areke kwigira umugabo ngo ni amajyambere. Si amajyambere ni umubumo!!! Mukomeze iyo mihigo. Bityo akarere kacu gakomeze kugira imiryango ikomeye. Aribyo bizatuma dukomeza kuba abambere. Mubyare, mwororoke. Imana ibafashe

Bahizi yanditse ku itariki ya: 29-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka