Bukavu: Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda n’abatakivuga basubiranyemo
Muri iki gitondo cyo kuwa 24/05/2013, abasore b’Abanyekongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda batuye mu mujyi wa Bukavu ahitwa Inguba muri Congo bakozanyijeho na bagenzi babo batakivuga. Barwanishije ibiti, amabuye n’ibyuma.
Uku gushyamirana kwaturutse ku byabaye ku gicamunsi cyo kuwa 23/05/2013, ubwo Abanyekongo bo mu mujyi wa Bukavu bakubitaga abasose batanu b’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda babita abo muri M23.
Inzego z’umutekano zahise zitabara abakubiswe bajyanwa mu bitaro ariko muri bo umwe w’umukobwa ararembye bikomeye.
Iyo ntambara yari yiganjemo igico cy’abamotari hamwe n’abashoferi maze birara mu bavuga Ikinyarwanda barabakubita ariko nabo birwanaho kugeza ubwo ingabo za FRDC zitabaye zishaka guhosha iyo mirwano yabaye hagati y’abasiviri gusa ngo byari byananiranye kubakiza kuko ngo Abanyekongo bari baruta abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda ubwinshi ku buryo bukabije.

Andi makuru atugezeho ubu n’uko hari urusengero rw’itorero rya Methodiste rusengeramo abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda rumaze gutwikwa.
Kugeza ubu abantu 10 bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bageze mu bitaro bya BIOSADEC abandi bahungiye mu mazu y’abasirikare abandi benshi bari ku ishuri rya CUP.
Hari abandi benshi babuze uko basohoka mu mazu batinya ko bakwicwa; ikindi nuko Abanyarwanda bambuka bajya i Bukavu bagabanutse cyane.
Akenshi umwuka mubi ukunda kugaragara hagati y’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda n’abatakivuga iyo intamba za M23 zubuye muri Kivu y’Amajyaruguru.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 12 )
Ohereza igitekerezo
|
Muvandimwe Remy SEBASORE, ibyo uvuga ushobora kuba utabitekereje neza, cg se nawe ukaba wifitemo ivangura. ABAKONGOMANI BAVUGA IKINYARWANDA BARAHARI RWOSE. ESE ABANYAMURENGE BO SI ABAKONGOMANI? cg ni ikibazo cy’imyumvire ufite?
MURENGE, MASISI n’ahandi hose ni ibice byo muri congo ujye ubimenya.
Muri congo iyo udafite agatuza wahagwa M23 Nibahate ikibatsi urebe ko badasaba imishyikirano.
mwabantu mwe? RUBERANGABO wirirwa asakuza ngo aravugira abanyamulenge? ko nta cyo ari kuvuga? kandi ubwo iyaba ari ikindi gikoze ku munyamoko ejo ntitwari kuza mukira kuri BBC gahuza cg se uwo comandant uyoboye iyo ntara ya gisirikari we si uko kose! tuzakizwa nimana yonyine naho abantu bo... sinzi gusa bamenyeko umwijuto wikinonko ujyugira ngo imvura ntizagwa.. Abakomeretse bihangane cyane uwo mukobwa wa NKUMBUYINKA dore ko se ari numugabo wishyaka cane utari nkabo bose.abanyendondo mwinembwe mibunda mwese mwihangane Imana yacyu irahari.
Congo nigire uruhare mugukemura ibibazo byabo ire kwitwa indimi zitandukanye kuko muri Congo sabavuga gusa ikinyarwanda badahuye n’abandi Congo ifite ikibazo kiyisaba kwicara bagashakira umuti hamwe bataremye ngo indimi ziratandukanye ataribyo bazakomeza bihere akazi abavuga ko babafasha mukuzana amahiro.
Banyamakuru bacyu, ntimukaza mushyira abantu mu rujijo. Abakongomani bavuga i Kinyarwanda ni bande? Itangazamakuru rifite uruhare mu bibera muri Congo. Iyo muvuga ngo Abakongomani bavuga i Kinyarwanda bitera abatakivuga kubanga no kubicya, ahanini bagendeye kuri politike yakomeje kugaragara hagati y’u Rwanda na Congo. Niba, ku rugero, Abanyamurenge aribo bahuye n’ikibazo, mwandike ngo Abanyamurenge. Niba ari abantu b’i Masisi, mwandike ngo Abanyamasisis. Murakoze cyane.
Babafungire inzira babure ibyo kurya nibarara barira iminsi ibiri bazasaba imbabazi ..izo mbwa tuzitunge zidukubitire abana
Ngembona m23ariyo itera ibibyose kuberiki idakura ingunzu mubigori birababaje kabisa.
Mana tabara great lakes
ese aba banyekongo bumva kuvuga ikinyarwanda aricyaha, bitonde iminsi irabaze nibatitonda.
Buriya ikigamwijwe n’ugutera akavuyo muri kivu y’amajepfo, nzineza ko arizo nsorensore za ba motard muvuga inyinshi nizivuga ikinyarwanda naho abandi bavuga ikinyamurenge cyangwa se igitutsi. Ntako abashi bashobora gukora biriya bazi neza ko ingabo ziri ibukavu ziyobowe n’umunyamurenge kandi udakina ngaho nzaba ndora.
ntabwo amahoro ashobora kuba muri kongo , bagikina iturufu ry’ubwoko no kuziza abantu icyo baricyo, jye nabayeyo ndabizi ntanuwambeshya kuri kongo, kubana na bo nukubarusha agatuza bazamura umutwe ukabakubita...ntakindi kugeza igihe mwumvikaniye, naho diplomatie yo irata umwanya, buriya nkunda n’abandi barwanira abakongomani bavuga ikinyarwanda bafite ukuri ko kurwana kuri benewabo kubera agasuzuguro ko kubahoza ku nkeke ngo si abenegihugu, M23 nive mumishyikirano y’ibinyoma , irwane yivuye inyuma nibabona bamaze gutsindwa nibo bazayisaba kumvikana.....
Ibi byose biba kuko guverinoma ya congo ibitiza umurindi mu mbwirwa ruhame z’aba nyapolitiki nka Mende banga urwanda n’abafitanye isano narwo,kuki ibingibi ICC itabikurikirana?ni uko aba bicwa baba bagomba gupfa nta nkurikizi? aba baturage bafata intwaro zo kwirinda ugasanga barashakira impanvu aho zitari!! congo we!!
Iyo bijya gucika muri DRCongo bibasira abavuga ikinyarwanda,ibi nibyo byabaye ubwo Mobutu yahirimaga ahiritswe n’inyeshyamba ziganjemo abavuga ikinyarwanda,kimwe n’izindi nvururu zitandukanye zabaye muri congo mu myaka 20 ishize zagiye zitangira ari uko abavuga ikinyarwanda bibasiwe bakihagararaho,ibi nabyo rero birabe ibyuya ntibibe amaraso kuko abavuga ikinyarwanda muri kivu y’amajyepfo nabo bashobora gushinga M24!