Bukavu: Abakongomani bavuga Ikinyarwanda bari guhohoterwa

Abakongomani bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda muri kivu y’Amajyepfo bamerewe nabi n’abagenzi babo aho bababuza kujya iwabo bavuye mu ngendo, kuva kuwa Kabiri w’iki Cyumweru tariki 12/12/2012.

Mu kibaya cya Rusizi hazwi kw’izina rya Plaine, niho hari kubera ihohotera rikabije aho abenshi bari gutangira abavuye i Bukavu bakabohereza mu Rwanda. Hari n’ahandi imodoka zitwara abagenzi hitwa Uvira, bakuramo abavuga Ikinyarwanda bababwira ngo nibasubire iyo bavuye.

Abakongomani bo mu bw’Abapfurero batuye muri Plaine nibo bari gukora iryo hohotara, aho batumye kugeza ubu abagenzi benshi bagarutse i Bukavu, kubera babuze uko basubira iwabo bazira ururimi rwabo.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 14/12/2012, naho Abakongomani bitwaje intwaro banyereje umwe mu Bakongomani bavuga Ikinyarwanda kugeza ubu nawe atarabonerwa irengero.

Bamwe mu bahuye n’icyo kibazo bavuga ko Leta ya Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo ntacyo irakora mu kubacyemurira ikibazo cy’abo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bahura bacyo.

Euphrem Musabwa

Ibitekerezo   ( 2 )

iyi story byaba byiza mwongeye kuyandika ...uburyo yanditse nta kintu umusomyi yakuramo..principe ya who,when,why,what,how ntabwo igaragara hano pe.

kiki yanditse ku itariki ya: 15-12-2012  →  Musubize

jyew ndabo ntamaherezo yabino bintu,abanyarwanda twese hamwe tugomba kwiha agaciro tugaharanira kubaho kwacu,tukigira niba arukurwa kubantu bacu tubikore imana iza dufasha ahasiga bakadusubiza nubutaka bwacu kandi mwimukeko ntamuzungu cg umunyamahanga wese utwifuriza ineza ...

gahongo yanditse ku itariki ya: 15-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka