Bugesera : Kubura icyambu bibangamiye ubuhahirane ku batuye imirenge ya Shyara na Musenyi
Abatuye mu murenge wa Musenyi na Shyara mu karere ka Bugesera barasaba ko imirimo yo kubakorera umuhanda uhuza iyo mirenge yombi yakwihutishwa kuko byahagaritse byinshi mu byo bakenera mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Ibi biraterwa n’uko amayira abaturage bakoreshaga mu kwambukiranya igishanga cy’umurago gishamikiye ku mugezi w’Akanyaru n’ikiyaga cya Cyohoya ya Ruguru yashenywe, hagatangira kubakwa umuhanda mwiza, ariko ukaba umaze igihe kinini utubakwa.

Kuri ubu ngo abaturage bifashisha amato mu kwambuka icyo gishanga, ariko ngo birabahenda cyane kuko uko bashatse kwambuka bagomba kwishyura amafaranga y’u Rwanda 150 nk’uko bivugwa na Nyirahatangimana Marie utuye mu kagari ka Gicaca mu murenge wa Musenyi.
Yagize ati “Kwambukira mu mato byatangiye mu mwaka wa 2012, nyuma y’aho muri icyo gishanga cy’Umurago bahavaniye impombo nini zacagamo amazi, ari na zo abaturage bakandagiragaho kugirango babashe kwambuka.”
Abaturage birwanyeho bashaka ubwato bakabwishyura amafaranga 150 ku wambuka atarara hakurya cyangwa hakuno, ufite igare naryo akaryishyurira ayo mafaranga. Bavuga ko ari ikibazo kibakomereye mu gihe muri iyo mirenge bahafite amasambu n’imiryango, ndetse hari n’abahahahira ngo babone ifunguro rya buri munsi.
Ibi ariko ngo birababangamiye kuko hari ubwo babura amafaranga, ibyo bateganyaga gukorera hakurya no hakuno y’igishanga bigasibira. Uyu witwa Mukarutabana Jeanne avuga ko yabuze uko ajya guhinga isambu ye iri mu murenge wa Shyara kandi ariho akura ibimubeshaho.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Musenyi Murwanashyaka Oscar avuga ko iki kibazo kizakemuka vuba, ariko mu gihe umuhanda utarakorwa burundu abaturage barasabwa kwitwararika uko bambuka muri icyo gishanga, bagakoresha ibyabugenewe igihe batwarwa n’ubwato ngo hatazagira urigitamo.
Yagize ati “Iki kibazo twagerageje kukimenyesha ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera kandi hari gahunda yo gukora umuhanda vuba maze kigakemuka burundu.”
Ubundi imirimo yo gukora umuhanda Musenyi-Shyara, uzanyura ku gishanga cy’Umurago yatangiye mu mwaka wa 2011, iza guhagarara kuko rwiyemezamirimo yananiwe gusohoza neza ibyo yagombaga gukora ngo umuhanda ukorwe neza. Kuri ubu imirimo yo kubaka uwo muhanda ukarangira yamaze guhabwa undi rwiyemezamirimo.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ni byiza cyane kuba wa munyamakuru we wagerageje gukorera ubuvugizi abatuye Bugesera. Ariko ndibaza nti, ese uzi ko abo wandikira babona? Soma iyi caption kuri iyo pfoto: Uyu yabuze amafaranga yo kwishyura ngo bamwambutse ajye guhinga - Reba intoki ze ko zituzuye ibitaka byo mu murima. Ubwo se yabyutse asa gutyo? uwo nde se? kumubaza izina cg ngo uvuge ko yanze ko izina rye ritangazwa ni byo byakugoye kurusha kugerayo? Tubakeneyeho byinshi nk’abanyamakuru ariko mugerageze muduhe ibyo mukwiye kuduha. Mukomeje gutya....Inzira yaba ikiri ndende nka byabindi bijya bivugwa. Murakoze.