Bugesera: Abanyeshuri ba IPRC bateye inkunga y’imyenda n’inkweto abasigajwe inyuma n’amateka
Abanyeshuri bo mu ishuri IPRC (Integrated Polytechnic Regional Center) ryahoze ryitwa ETO Kicukiro bateye inkunga y’imyenda n’inkweto zo kwambara abasigajwe inyuma n’amateka bo mu murenge wa Nyamata mu kagari ka Kanazi mu karere ka Bugesera.
Abasigajwe inyuma n’amateka bahawe inkunga batujwe mu mudugudu wabubakiwe witwa Sumburi, aho bafashwa gusubira mu bikorwa bibateza imbere bigatuma bahindura n’imyumvire muri byose.
Jacques Gashumba, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamata yashimiye abo banyeshuri bitanze bakigomwa bakazana iyo nkunga kandi ntaho bakora.

Yagize ati: “Ndabasabye mwebwe muhawe iyi mfashanyo ntimuzayigurishe nk’uko mujya mubikora iyo babahaye imfashanyo ahubwo muzajye muyambara mugiye mu birori bitandukanye kugirango namwe mubashe gusa neza.
Murabona aba n’abanyeshuri ntibakora ariko bigomwe kubyo ababyeyi babo babaha barabazanira kugirango mubashe namwe kumererwa neza.”

Gashumba yanasabye abo banyeshuri ko bagerageza gukorana nabo basigajwe inyuma n’amateka mu bikorwa byabo by’ububumbyi, babashakira isoko kubikorwa bimwe na bimwe bakora nk’ibyo guteguramo indabo, dore ko aho batuye babigurisha amafaranga macye.
Phillipe Mutijima, umuyobozi w’abanyeshuri muri IPRC, yavuze ko hari umwe mu banyeshuri wiga muri icyo kigo, wabashije kugera muri uwo mudugudu abona uburyo abo basigajwe inyuma n’amateka babayeho arabibabwira ngo bagire icyo babikoraho.

Ati: “Akimara kubitubwira natwe twabibwiye abo banyeshuri nabo bagerageza kwitanga uko babishoboye. Si aha birangiriye kuko tuzakomeza no kubakurikirana kugirango nibyo badusabye byo kubyaza umusaruro ibyo bakora tugiye kureba uburyo twabikorana.”
Imyenda n’inkweto byatanzwe bikaba bifite agaciro karenga ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda.
Mu rwego rwo kugira ngo abahawe iyo mwambara n’inkweto batayigurisha, abayihabwaga bagiye bandikwa n’ubakuriye muri uwo mudugudu akaba yiyemeje kubakurikirana.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|