Biyemeje gukosora ibitagenda mu mitangire ya serivisi

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero bugiye gukosora ibitagenda mu mitangire ya serivisi kugira ngo abaturage bakomeze kurushaho kugirira abayobozi icyizere.

Nyuma y’ubushakashatsi ku miyoborere myiza bwakozwe n’umuryango Tubibe amahoro ukorera mu mu Karere ka Ngorero byagaragaye ko hari ibyo abaturage bishimira birimo kwegerezwa ubuyobozi n’ubushobozi abaturage, guhabwa ijambo bagatanga ibitekerezo mu ruhame, n’ubufatanye n’ubuyobozi mu kwikemurira ibibazo by’umwihariko mu muganda aho bubatse amashuri.

Abayobozi mu karere ka Ngororero bavuga ko bagiye kurushaho guha abaturage serivisi zinoze
Abayobozi mu karere ka Ngororero bavuga ko bagiye kurushaho guha abaturage serivisi zinoze

Abaturage kandi ngo bishimira imikoranire myiza n’inzego z’umutekano, gahunda y’imurikabikorwa ry’Akarere, serivisi ya MAG aho Minisiteri y’ubutabera yashyizeho abakozi babahugura mu mategeko.

Asobanura ibyavuye mu bushakashatsi, umukozi wa Tubibe amahoro mu Karere ka Ngororero Philbert Niyonteze avuga ko abaturage bakigaragaza inzitizi mu kurangiza imanza ku gihe, kwakirwa nabi hamwe na hamwe mu nzego z’ibanze kuva mu Mudugudu kugera mu Murenge, kutagezwaho no kutamenyeshwa ku gihe iyo myanzuro y’inama njyanama, aho batanga urugero ku gufungirwa amazu y’ubucuruzi igihe cy’inama.

Niyonteze kandi avuga ko n’abatanga serivisi batunga agatoki abaturage kuba batitabira inama, kutubahiriza amabwiriza by’umwihariko mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza, kudatangira amakuru ku gihe ahagaragara ruswa n’akarengane no kuba abaturage basaba serivisi batujuje ibyangombwa byuzuye bigafatwa nko kumucuragiza iyo asubijweyo.

Niyonteze avuga ko mu bushakashatsi bakoze hari abaturage bagaragaza kwakirwa nabi n'ikimenyane mu buyobozi
Niyonteze avuga ko mu bushakashatsi bakoze hari abaturage bagaragaza kwakirwa nabi n’ikimenyane mu buyobozi

Uku kwitana ba mwana hagati y’impande zombie ariko ngo kwakemurwa ahanini n’ubuyobozi ari naho Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu avuga ko kuba hari ibyo abaturage bishimira bigaragaza intambwe igenda iterwa mu kwegereza ubuyobozi abatureg ari nayo mpamvu Akarere kabasha kwesa imihigo neza.

Naho ku bitagenda, ngo nta mpamvu guseta ibirenge, ahubwo icy’ingenzi ni ukwihutira gukemura ibibazo, agira ati, “Gutsindira ibyawe ntubihabwe ni akarengane, kwihutisha serivisi nta kiguzi kirimo twishyire mu mwanya w’abaturage tuyoboye, tubakemurire ibibazo kuko ni nabwo barushaho gukunda ubuyobozi”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero bushimira ADI Terimbere na Tubibe amahoro ku bushakashatsi bakora bagamije kugaragaza ishusho y’imiyoborere kugira ngo ahakenewe ingufu zishyirwemo.

Ephrem Murindabigwi

Ibitekerezo   ( 2 )

Ndashimira cyane akarere ka ngororero kuba kagiye kwisubiraho mumikorere yako, serivisi zinoze nizo ziduhesha isura nziza nka banyarwanda.

gaju moses yanditse ku itariki ya: 25-09-2015  →  Musubize

Njye mbona abatanga serivise mbi baba basebya ababizeye bakabashyira muri iyo myanya, nibyiza rwose kwemera amakosa ukemera no kwikosora

Mado yanditse ku itariki ya: 25-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka