Biteze umusaruro uhagije ku mbuto nshya y’imyumbati

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga burasaba abahinzi kugira uruhare mu kurinda uburwayi bw’imbuto nshya y’imyumbati bari guhabwa.

Nyuma y’igihe batagira imbuto nziza y’imyumbati, ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi RAB cyatangiye kugeza ku bahinzi imbuto nshya y’imyumbati itarwaye.

Imbuto nshya 'imyumbati imaze guterwa ku buso bwa ha 12 mu Murenge wa Nyarusange na 37Ha mu Karere kose
Imbuto nshya ’imyumbati imaze guterwa ku buso bwa ha 12 mu Murenge wa Nyarusange na 37Ha mu Karere kose

Atangiza igihembwe cy’ihinga 2016 B mu Murenge wa Nyarusange, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe ubukungu Kayiranga Innocent yasabye abahinzi kwitwararika kugirango imbuto bahawe itazongera kurwara, bakareka kuvanga imbuto nshya n’ishaje ifite uburwayi.

Uwizeyimana avuga ko yizeye umusaruro w'imbuto nshya y'imyumbati
Uwizeyimana avuga ko yizeye umusaruro w’imbuto nshya y’imyumbati

Kayiranga agira ati,“Iyi mbuto yavuye kure yatwaye amafaranga mesnhi, mugomba kuyifata neza mugatoragura ibiti bishaje kandi mukarandura ibirwaye kuko uburwayi buterwa n’inda zigenda ziruma ku birwaye zikanduza ibizima”.

Ntakirutimana Jacqueline avuga ko imbuto y’imyumbati azayifata neza agakurikiza inama bagiriwe n’abayobozi, kandi ngo si ubwa mbere ahinga imbuto mu materasi kandi zikamuha umusaruro.

Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe ubukungu Kayiranga Innocent
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe ubukungu Kayiranga Innocent

Uwizeyimana Jeanne avuga ko bamaze kumucira amaterasi mu murima kandi agashyikirizwa imbuto dore ko yabanaga na nyina ushaje ntibashobore guhinga ubuso bwose bw’ubutaka batunze, agira ati, “Badusabye gufata neza imbuto twahawe, nayihingaga ariko umusaruro ukaba mukeya kubera uburwayi bw’imbuto, ndashimira uwadutekerejeho gutya”.

Mu Murenge wa Nyarusange imbuto nshya imaze guterwa ku buso bwa Hegitare 12 zimaze gutunganywaho amaterasi muri gahunda ya VUP, aho abahabwa imbuto bashimira Leta kuba yarabazirikanye ikabazanira imbuto kandi bari bamaze guca ukubiri no kweza.

Abahinzi barasabwa kuvana mi mirima ibiti by'imyumbati irwaye kugirango itanduza indi
Abahinzi barasabwa kuvana mi mirima ibiti by’imyumbati irwaye kugirango itanduza indi

Ingeri zigera ku bihumbi 37 nizo zimaze hubahwa abaturage bose, aho ziterwa ahatunganyijwe mu materasi, ubuso bwa Hegitare 37 zimaze gutunganywa zamaze guterwaho imbuto kandi ngo imbuto izakomeza gutwangwa uko ubutaka bugenda butunganywa.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyarusange busaba abandi baturage badafite imbuto ariko bafite ubutaka butunganyije kwiyandikisha bagahabwa imbuto kuko RAB ivuga ko yiteguye guhaza abahinzi bayikeneye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka