Biteguye kuzatora “YEGO” ku munsi wa Referandum

Abaturage bo mu Mrenge wa Gashenyi mu Karere ka Gakenke, baravuga ko biteguye kuzatora “Yego” ku munsi wa Referandum.

Babitangarije Hon depite Kayitare Innocent kuri uyu wa kabiri tariki 15 Ukuboza 2015, ubwo yari amaze kubasobanurira ibikubiye mw’itegeko nshinga ryavuguruwe, kugira ngo bumve ko uburyo ryavuguruwemo ari bwo bifuzaga ko rivugururwamo.

Abaturage bo mu murenge wa Gashenyi mu karere ka Gakenke, baravuga ko biteguye kuzatora “Yego” ku munsi wa Referandum.
Abaturage bo mu murenge wa Gashenyi mu karere ka Gakenke, baravuga ko biteguye kuzatora “Yego” ku munsi wa Referandum.

Aba baturage bavuga ko mu gihe bagishaka gukomeza kugerwaho n’ibikorwa by’iterambere nk’ibyo babona, ntacyababuza gutora “Yego” ku munsi wa Referandum, kuko ntawubarusha kumenya aho bavuye n’aho bakeneye kujya.

Ku bwabo ngo aho intambara y’abacengezi yabagejeje barahazi, kuburyo badakeneye ikintu cyose gishobora gutuma basubira mu bihe byari byarabavukije umutuzo n’umudendezo basigaye bafite.

Bakavuga ko tariki 18 Ukuboza 2015 ibatindiye kugira ngo byajye kwemeza ibyo basabye ko bivugururwa.

Hon depite Kayitare Innocent, asaba abatuye mu murenge wa Gashenyi kuzakora ikibari ku mutima bakareka kumva amagambo y'abantu birirwa bavuga, kandi ko abazungu batabifuriza ahantu hazima.
Hon depite Kayitare Innocent, asaba abatuye mu murenge wa Gashenyi kuzakora ikibari ku mutima bakareka kumva amagambo y’abantu birirwa bavuga, kandi ko abazungu batabifuriza ahantu hazima.

Mukeshimana Annonciata wo mu kagari ka Taba, ashimira cyane intumwa za rubanda zumvishe icyifuzo cyabo, zikemeza ko itegeko nshinga rivugururwa.

Yagize ati “Ku itariki 18 biradutindiye, inkoko niyo ngoma kugirango tuzajye kwemeza ibyo twiyemereye n’ubundi tubibasaba, tumaze gushishoza ibyo nyakubahwa yari amaze kutugezaho kandi bigikomeza n’ubundi gushyiraho “Yego” kw’itegeko nshinga turi tayari.”

Habarugira Benoit wo mu kagari ka Nyakina, ashimira intumwa za rubanda kuba zarasoje ubutumwa, ku buryo abamara impungenge ko mu murenge wa Gashenyi ntawe ushobora kudatora “Yego” kubera amateka banyuzemo.

Ati “Hano muri Gashenyi, utagira ati “YEGO” keretse atararyamye muri iki kibuga, utarakiryamyemo we yavuga ati “OYA”, ariko kubera izo mpamvu abanyagashenyi nimwe ntumwa twatumye mukadutumikira, tubijeje ko “Yego” niyo ya mbere 100%.”

Hon depite Kayitare yasabye abatuye mu murenge wa Gashenyi kuzakora ikibari ku mutima bakareka kumva amagambo y’abantu birirwa bavuga, kandi ko abazungu batabifuriza ahantu hazima.

Ati “Abazungu ntibifuza ahantu hazima, ngo barashaka demokarasi. Ibyo turimo se si demokarasi? Gutora uzatora uko ubyifuza, twese iyo tuvuga ngo tuzatora president Kagame nuko yatugejeje ku byiza kandi byivugira”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka