Biteguye kujyana na Perezida Kagame

Abaturage bo mu Murenge wa Nyarusange mu karere ka Muhanga bavuga ko igihe Perezida Kagame agifite imbaraga n’ubushake yazakomeza kubayobora.

N’ubwo batoye referandumu bagamije kuzongera kugira amahirwe yo kwitorera Nyakubahwa Paul Kagame, biteguye no kuzongera kugira ibyo bahindura igihe cyose azaba agifite imbaraga zo kuyobora.

Abibuze ku maliste batanafite amakarita y'Itora ariko bazwi bafashijwe gutora
Abibuze ku maliste batanafite amakarita y’Itora ariko bazwi bafashijwe gutora

Muri rusange abaturage bashimiye uburyo batoye bitandukanye n’ikindi gihe dore ko n’abagize ibibazo babashije gufashwa bose, Niyigena Beatrice wo mu mudugudu wa Rukurazo, avuga ko yabyutse saa 05h00 za mu gitondo kandi ko icyo yagambiriye abyutse yagikoze.

Niyigena avuga ko itegeko nshinga yaherukaga gutora ryari rimaze kurangiza igihe, agira ati, “Ntekereza ko itegeko nshinga rivuguruye rije gusimbura iryari risnzwe ryari rirangije igihe kuko ryazitiraga Nyakubahwa kagame”.

Usibye gutora itegeko nshinga, abaturage bavuga ko bafite icyabibateye kuko bifuza ko Perezida Kagame yakomeza kubayobora kuko bashingiye ku byo yabagejejeho, bakimubonamo umuyobozi ushoboye.

Ngenzi Sipiriyani avuga ko gutora yego abitezeho icyizere cy’uko paul kagame azemera kwiyamamaza, ariko akifuza ko n’ubwo bamaze guhindura itegeko nshinga ngo aziyamamaze, bifuza ko naba agishoboye n’ubundi bazakomezanya.

Ngenzi avuga ko I Nyarusange hibasiwe n’intambara y’abacengezi ku buryo iyo batagira kagame ntamuturage uba ukiriho I Nyarusange ari naho ahera avuga ko yakomeza kuyobora abanyarwanda.

Ngenzi avuga ko kubera ukuntu Kagame yabakijije abacengezi bifuza ko azakomeza kubayobora
Ngenzi avuga ko kubera ukuntu Kagame yabakijije abacengezi bifuza ko azakomeza kubayobora

Ngenzi agira ati, “Tumaze gutora referandumu ariko nibiba ngombwa ko twakongera guhindura tugakomezanya n’umusaza Paul Kagame, tuzongera tubikore nabyemera agifite n’imbaraga”

Amakuru aturuka mu biro by’itora mu Mirenge 12 igize akarere ka muhanga avuga ko abaturage bagize ibibazo byo kwibura ku malisiti y’itora bashyizwe ku mugereka, naho abaraye mu Mujyi wa muhanga bakabura uko bajya gutorera iwabo nabo bakaba bahawe icyumba cyihariye aho baherekezwaga n’imiryango izwi bacumbitsemo bakabatangaho amakuru mbere yo kwemererwa gutora.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka