Bishimiye ko bazajya banywa inzoga badakebaguza
Nyuma y’uko Inama y’Abaminisitiri yateranye ku itariki 21 Nzeri 2021 yemeje ko utubari tugiye gufungura nyuma y’igihe kirekire twari tumaze dufunze, hari abishimiye ko bagiye kujya banywa inzoga nta nkomyi.

Muri bo harimo abavuga ko utubari twabanje kujya dukora dufunze, hanyuma gucibwa amande bigatuma tugera aho tugafunga burundu, nuko basigara biyambaza utubutike two muri za karitsiye.
Uwitwa Kamanzi (Ni izina twamwise kuko atashakaga ko amazina ye atangazwa), yagize ati “Aho wabaga wihengetse muri butike, wajyaga kumara icupa wimutse nka gatanu, kugira ngo abakiriya babone aho banyura bahaha.”
Yunzemo ati “Hari n’ubwo bagusabaga kunama kugira ngo babone aho banyuza ifu, indagara n’ibindi bihahwa. Ubwo kandi ibyo byose wabikoraga unabanze amatwi kugira ngo inzego z’umutekano nizitunguka uhite uhunga.”
Kamanzi anavuga ko gutahana inzoga atari kubishobora kuko n’ubundi yajyaga gushaka aho kunywera inzoga agira ngo abe avuye mu rugo.
Mugenzi we na we bakundaga gusangira mbere y’uko utubari dufungwa, yifashe ku kananwa anazunguza umutwe ati “Ingo twasimbutse duhunga inzego z’umutekano zidusanze mu kabari! Hari n’umunyakabari wigeze kujya abwira abakiriya be ngo muzagaruke, aho mwanyuraga murenga urugo mu gikari noneho nashyizeho urwego! Harabaye ntihakabe!”
Hari n’abavuga ko gufunga utubari byari byaratumye abagabo batakiganira, ngo bapange imishinga yo kubateza imbere.
Uwitwa Gakire ati “Ubundi inzoga no mu rugo abantu bazihanywera. N’ikimenyimenyi mu gihe cya Guma mu Rugo byagaragaye ko Bralirwa yacuruje bidasanzwe. Abantu bakunze kujya mu tubari kuko bahahurira n’abandi, bagasabana, bakanungurana ibitekerezo.”
Yungamo ati “Abagabo bashaka kuganira bahuriraga mu kabari, ibi byari byarahagaze. N’imishinga ntiyari igipangwa! Biraza gusubira.”
Abafite utubari na bo bavuga ko n’ubwo ari ugutangira bundi bushyashya, bazagerageza kuzuza ibisabwa ariko bongere gukora.
Uwitwa Kigabo ukorera i Huye mu mujyi yaje guhindura akabari resitora, ariko aza gufungirwa muri Mata 2021 kuko yari yakererewe gufunga.
Agira ati “Tugiye gutangira bundi bushyashya, kuko nk’amacupa abakiriya bikanze inzego z’umutekano bagiye bayatwara, n’inzoga zasigaye ntawamenye aho zanyuze hamwe n’amacupa zarimo, kubera akavuyo.”
Anavuga ko mu bakozi azakoresha hazaba harimo n’ushinzwe gukurikirana gusa ko amabwiriza yo kwirinda indwara ya Coronavirus akurikizwa.
Inkuru zijyanye na: Coronavirus
- Perezida Museveni wa Uganda bamusanzemo COVID-19
- Bangladesh: Habonetse abantu 68 banduye COVID-19 mu masaha 24
- #COVID19: Abantu 32 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 11,440
- #COVID19: Abantu 27 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,528
- #COVID19: Abantu 28 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 9,555
- #COVID19: Abantu 23 banduye mu cyumweru babonetse mu bipimo 8,951
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,212
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,215
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,290
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,131
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,224
- #COVID19: Abantu batanu banduye babonetse mu bipimo 1,515
- #COVID19: Abantu 6 banduye babonetse mu bipimo 974
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,828
- #COVID19: Abanduye batatu babonetse mu bipimo 2,071
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,500
- #COVID19: Abantu babiri banduye babonetse mu bipimo 1,467
- #COVID19: Umuntu umwe wanduye yabonetse mu bipimo 1,207
- #COVID19: Nta muntu wanduye mushya mu bipimo 1,328
- #COVID19: Umuntu umwe yitabye Imana, abanduye ni 2,195
Ohereza igitekerezo
|