Bishimiye gukorana umuganda na Perezida Kagame

Abatuye mu Karere ka Kayonza batangaza ko bishimiye gukorana umuganda na Perezida Kagame, kuko byabagaragarije ko aba abitayeho.

Kuri uyu wa gatandatu tariki 30 Mata 2016 Perezida Kagame yakoreye umuganda mu Karere ka Kayonza, nyuma yo gusoza urugendo rw’iminsi itatu yari amaze agirira mu Ntara y’Iburasirazuba, harimo Akarere ka Ngoma n’urwasubitswe yagombaga gukorera Nyagatare.

Perezida Kagame akigera aho yaganiriye n'abaturage yakiranywe ibyishimo byinshi (Photo Plaisir Muzogeye)
Perezida Kagame akigera aho yaganiriye n’abaturage yakiranywe ibyishimo byinshi (Photo Plaisir Muzogeye)

Abaturage b’i Kayonza bavuze ko bishimiye gukorana umuganda n’umukuru w’igihugu, kuko bamwe ari ubwambere bari bamubonye imbonankubone, nk’uko uwita Kamari Isdras yabitangaje.

Yagize ati “Ntako bisa gukorana umuganda na Perezida wacu, ni ikigaragaza ko aba atwitayeho kandi adushakira ibyiza buri gihe. Twiteguye kumva impanuro ze no kuzishyira mu bikorwa.”

Imvura yatumye bamwe batageza ibibazo bya bo kuri Perezida mu gihe yari mu biganiro n’abaturage. Ariko ntacyo yari ivuze kuri bo kuko benshi bagaragazaga ko bafite ibibazo bashaka kumugezaho.

Perezida Kagame yakoranye umuganda n'abaturage b'i Kayonza (Photo Plaisir Muzogeye)
Perezida Kagame yakoranye umuganda n’abaturage b’i Kayonza (Photo Plaisir Muzogeye)

Ababashije kubaza byinshi mu bibazo bya bo byari bishingiye ku butaka. Bamwe bagaragaje ko bahugujwe amasambu bakabura ubarenganura.

Umukuru w’igihugu yasabye ko bamwe bahita basubizwa amasambu ya bo, asaba umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude gushaka umunsi azaganira n’abaturage bose kugira ngo yakire ibibazo benshi batabashije kubaza kubera imvura.

Umuyobozi w’akarere yavuze ko bagiye gukurikirana ibyo bibazo mu buryo bwihuse nk’uko umukuru w’ighugu yabibasabye.

Abaturage baje kwakira umukuru w'igihugu bari benshi (Photo Plaisir Muzogeye)
Abaturage baje kwakira umukuru w’igihugu bari benshi (Photo Plaisir Muzogeye)

Ati “Bisanzwe biri mu nshingano zacu gukemura ibibazo by’abaturage, ariko nk’uko Perezida wa Repubulika abisabye tugiye gukurikirana kugira ngo turebe uko byakemuka, atubwiye ko tubyitaho kugira ngo bikemuke.”

Gahunda y’umuganda usoza ukwezi kwa Mata Perezida Kagame yakoranye n’abaturage b’i Kayonza ni yo isoje urugendo rw’iminsi itatu yagiriraga mu ntara y’Uburasirazuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka