Bishimira ko umutekano wagarutse kandi akarere kari karabaye indiri y’abacengezi

Abayobozi b’Akarere ka Gakenke bacyuye igihe baratangaza ko bishimira ko bashoboye gusigasira umutekano muri ako karere kigeze kuba indiri y’abacengezi.

Byatangajwe na Nzamwita Deogratias, wari umuyobozi w’ako karere, mu muhango w’ihererekanyabubasha ku wa 29 Mutarama 2016.

Kansiime James wasigiwe inshingano zo kuyobora akarere asaba abakozi b'akrere ubufatanye n'umurava kugira ngo bazibe icyuho cya Nyobozi na Njyanama.
Kansiime James wasigiwe inshingano zo kuyobora akarere asaba abakozi b’akrere ubufatanye n’umurava kugira ngo bazibe icyuho cya Nyobozi na Njyanama.

Nzamwita avuga ko mu myaka itanu ishize yishimira ko umutekano mu karere warushijeho kuba nta makemwa ku buryo uhageze asigaye abona ari akarere kabereye u Rwanda.

Ati “Kari gafite isura mbi, ariko ubungubu ngira ngo uje hano mu Gakenke abona ko ari akarere kabereye u Rwanda nk’utundi turere.”

Ibindi abayobozi ba Gakenke bacyuye igihe bishimira ni uko ngo Gakenke iri mu turere turi ku isonga mu bijyanye n’ubuhinzi aho uretse kuba habonekamo umusaruro ushimishije, hanagiye haboneka ikawa yagiye ihiga izindi mu bwiza.

Icyemezo cy'ishimwe cyahawe Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke ucyuye igihe.
Icyemezo cy’ishimwe cyahawe Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke ucyuye igihe.

Nzamwitwa na bagenzi be bari bafatanyije kuyobora Akarere ka Gakenke bsabye abakozi bakoranaga gukomezanya imbaraga n’umurava kugira ngo ibikorwa biyemeje bitazasubira inyuma, by’umwihariko ibikubiye mu mihigo bahize muri uyu mwaka.

Kansiime James, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gakenke, wasigiwe inshingano zo kuba akayobora, avuga ko ibyagezweho, byagezweho kubera ubufatanye asaba abakozi kongera imbaraga n’umurava mu kazi kugira ngo bazibe icyuho cy’ahantu havuye Nyobozi na Njyanama.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka