Biragayitse kuba abana bibagirwa ababyeyi babo bageze mu zabukuru – PS Ingabire

Mu Murenge wa Gitambi mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba, ku cyumweru tariki 06 Ukwakira 2019 hizihirijwe umunsi mpuzamahanga wagenewe abageze mu zabukuru ku rwego rw’igihugu, abasaza n’abakecuru bavuga imyato Perezida wa Repubulika wabashyiriyeho gahunda zigamije kubaherekeza neza mu zabukuru.

Uyu munsi wizihijwe mu turere twose tw’igihugu wari ufite insanganyamatsiko igira iti: "Umurimo unoze kuri bose, inzira y’amasaziro meza". U Rwanda rukaba rwawizihizaga ku nshuro ya 19, mu gihe rufite abageze mu zabukuru bari hejuru y’imyaka 65 bakabakaba ibihumbi 500.

Abageze mu zabukuru bafashe ijambo muri uyu muhango, indirimbo n’imikino byatambutse, bose bashimiye Perezida wa Repubulika Paul Kagame kubera gahunda zirimo izo bita Saza Neza, Girinka, n’izindi ngo zagobotse abasaza n’abakecuru bari babayeho nabi.

Umusaza Ruronona Damascene wavuze mu izina ry’abageze mu zabukuru muri aka karere yagize ati “Imibereho y’abageze mu zabukuru yatumye hashyirwaho uyu munsi yari mibi, bari babayeho mu bwigunge, mu bukene bunyuranye butera gusabiriza, yaratereranywe n’imiryango, byose bikurikirwa no gupfa imburagihe n’icyandarara.”

Yongeyeho ati “Mu Rwanda bimwe mu bisubizo dushimira Leta yacu ni nko gushyiraho VUP, gushyiraho inkunga y’ingoboka n’inkongoro y’amata, kongeza Pansiyo haherewe ku bahembwa make n’ibindi.”

Gusa, Ruronona yongeyeho ko basaba Leta kwemera ko Pansiyo yajya izamuka bijyanye n’ihindagurika ry’ibiciro ku masoko kugira ngo babashe kugira imibereho ibahesha agaciro.

Umunyamabanga Uhoraho (PS) muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Madame Ingabire Assumpta wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yavuze ko igihugu kizihiza umunsi nk’uyu mpuzamahanga w’abageze mu zabukuru kugira ngo habeho kwishimira ibyo bakoreye igihugu, ko babyaye bakarera, n’ibindi.

Abasaba ko n’ubwo batagifite imbaraga zo gukora imirimo imwe n’imwe bashobora gukomeza gufasha igihugu bataramira abato bakabatoza umuco n’ururimi.

Madame Ingabire yavuze ko n’ubwo gahunda nka Saza Neza itabasha kugera kuri bose kubera ubushobozi bw’igihugu, Leta izakomeza kubasindagiza.

Ati “Dukora uko dushoboye ngo abakeneye ubufasha cyane kurusha abandi babubone kandi tuzakomeza kubikora kugira ngo abageze mu zabukuru bagire amasaziro meza abahesha agaciro.”

Yongeraho ati “Gusa, Abanyarwanda dukwiye gusubira ku isoko tugakomeza umuco w’abatuboneye izuba wo kwita ku bageze mu zabukuru. Hari abageze mu zabukuru usanga basaba kujya muri gahunda ya Saza Neza kandi bafite abana bareze, bafite abaturanyi bafashije cyangwa bakoreye, ibyo ntabwo aribyo, kera umuntu yarasazaga agasazira mu muryango bakamwitaho. Gusindagiza abageze mu zabukuru turifuza ko bigaruka kuko ni wo muco w’Abanyarwanda.”

Madame Ingabire kandi yashishikarije abaturage kugana gahunda ya "Ejo Heza" bakizigamira kugira ngo amasaziro yabo azabe meza kurushaho.

Muri uyu muhango habayemo no kuremera abageze mu zabukuru batishoboye, aho 6 borojwe inka, 86 borozwa amatungo magufi, naho abandi 26 bahabwa Matela.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Turashimira cyane Leta y’u Rwanda uburyo bazirikana abageze mu zabukuru, hizihizwa uyu munsi mpuzamahanga, haremerwa abugarijwe n’ibibazo kurusha abandi, kandi n’Umuryango nyarwanda ushishikarizwa gusindagiza abageze mu zabukru, tunazirikana uruhare rwabo mu buzima bw’igihugu, haba mu bihe byashize kugeza ubu.
Nkuko Madamu PS abivuga,ugeze mu zabukuru yagombye gufatwa nk’umubyeyi wa buri wese, nubwo nta sano y’amaraso baba bafitanye. Biteye agahinda kuba umuntu abura umwitaho kubera ko adafite umuryango w’amaraso. Abataragize amahirwe yo kugira ababyeyi, bagombye gukoresha amahirwe bafite bita ku babyeyi badafite abana n’abuzukuru. Buri Mudugudu wagombye kumenya abageze mu zabukuru bawutuye, ukanashyiraho ingamba zo kubitaho.Uruhare rwa buri wese rurakenewe.

Elie MUGABOWISHEMA yanditse ku itariki ya: 7-10-2019  →  Musubize

Nibe no muli Africa.Mu bihugu byateye imbere,usanga nta mwanya bafite wo kwita ku babyeyi.Iyo bakuze cyane cyangwa iyo barwaye,babajyana mu mazu yakira abasaza n’abakecuru,bakitwaho n’aba social bahembwa na Leta.Ndetse ababyeyi benshi iyo bapfuye,ntabwo abana babo baza kubahamba.Ibi byose byerekana ko isi irushaho kuba mbi nkuko bible ivuga.Nta handi bijyana uretse ku mperuka.Nubwo abantu nyamwinshi batabyemera,imana yashyizeho “umunsi w’imperuka” nkuko Ibyakozwe 17 umurongo wa 31 havuga.Kuli uwo munsi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2,imirongo ya 21 na 22.Kuli uwo munsi uteye ubwoba cyane nkuko bible ivuga muli Yoweli 2,umurongo wa 11,Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Izaha ubutegetsi bw’isi yose Yesu nkuko tubisoma mu Ibyahishuwe 11,umurongo wa 15.Hanyuma Yesu ahindure isi yose paradizo.Niba dushaka KUROKOKA kuli uwo Munsi,dushake imana cyane,twe kwibera mu byisi gusa.Ni Imana ubwayo ibidusaba muli Zefaniya 2,umurongo wa 3.Byaba byiza uhasomye

gatare yanditse ku itariki ya: 7-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka