Binywera gusa amazi avubuka mu butaka aryohereye nk’inzoga

Bamwe baturage batuye mu kagari ka Cyabararika, umurenge wa Muhoza ho mu karere ka Musanze baratangaza ko nta yandi mazi bashobora kunywa uretse amazi ari muri ako gace aryohereye avubuka mu butaka bita “amakera”.

Abo baturage bemeza ko ayo mazi nta kindi kintu bayakoresha uretse kuyanywa gusa. Umwe muri abo baturage witwa Cyatarugamba Stephane, ufite imyaka 50 y’amavuko yatangarije Kigali Today ko kuva yavuka yasanze ayo mazi aho bayanywa.

Iyo ugeze ahari ayo mazi wumva asamira nk’inzoga basutse mu kirahure kuburyo haba hazamuka n’amafuro hejuru. Iyo ukojeje mu kwanwa ayo mazi wumva ameze nk’amazi arimo gazi, amwe bagurisha, yitwa “eau gazeuse”.

Abantu batandukanye batuye mu kagali ka Cyabariraka baza kuvoma amakera bakajya kuyanywa.
Abantu batandukanye batuye mu kagali ka Cyabariraka baza kuvoma amakera bakajya kuyanywa.

Cyatarugamba avuga ko usibye abaturage batuye hafi y’ayo mazi bayavoma bakayanywa, ngo hakunze kuza n’abazungu batandukanye bakayatwara mu macupa.

Aho ayo mazi avubuka mu butaka harubakiye na sima. Cyatarugamba avuga ko ari abazungu bahubatse ahanini kugira ngo amazi y’umugezi witwa Mpenge, unyura hafi y’ahavubuka ayo mazi atazaza kwivanga nayo.

Iyo uri ahavubuka ayo mazi ntiwamara umwanya munini utabonye abaturage batandukanye baza kuyavoma. Umwe mu bagore baje kuyavoma yatangarije Kigali Today ko ayo mazi amuryohera ku buryo atanywa amazi asanzwe asize ayo mazi bita “amakera”.

Ahavubuka yo mazi abazungu barahubakiye na sima kugira ngo amazi aturuka mu mugizi witwa Mpenge uri hafi aho utazivanga na yo.
Ahavubuka yo mazi abazungu barahubakiye na sima kugira ngo amazi aturuka mu mugizi witwa Mpenge uri hafi aho utazivanga na yo.

Undi muturage we yatangaje ko iyo unyweye ayo mazi utura umubi nk’uwanyeye inzoga.

N’ubwo ariko banywa ayo mazi, abaturage bibaza impamvu avubuka muri ubwo butaka aryohereye atameze nk’ayandi mazi. Ntabwo bazi niba hari ingaruka mbi yabagiraho mu buzima bwabo nk’uko bakomeza babisobanura.

Abo baturage bavuga ko banywa “amakera” buri gihe kuko nta muyobozi urababwira ko ayo mazi ari mabi kuburyo ashobora kubagiraho ingaruka mbi.

Norbert Niyizurugero

Ibitekerezo   ( 1 )

muzatubarize abntu binzobere mubyerekereanye nayo mazi niba ntangaruka ashobora kugira ku buzima bwa abaturage. kuko nanyje mpaturiye ndababwiza ukuri ko ntayandi mazi ashobora kunyobwa nabaturage bakano gace usibye ariya.kandi ntanuratubwira ibyiza byayo cyangwa ibibi byayo, dore ko iyo uyanweye wunva umeze nkunwa primus. ubuyobozi budushakire inzobe zize zitubwire ibyayo kuko two abaturage dupfa kwinwera gusa.

guillaume yanditse ku itariki ya: 17-05-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka