Binubira serivise bahabwa n’abayobozi bataharara

Bamwe mu baturage b’Akarere ka Ruhango, barinubira serivise batabona uko bikwiye bitewe n’uko abayobozi babo batahabonekera igihe kuko bari abatahatuye.

Aba baturage bavuga ko kubona abayobozi b’inzego zibanze cyane cyane abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari ari ikibazo kibakomereye.

Abaturage basaba abajyanama baherutse kwitorera ko bagira icyo bakora kuri iki kibazo.
Abaturage basaba abajyanama baherutse kwitorera ko bagira icyo bakora kuri iki kibazo.

Ni kenshi inzego zitandukanye zigenda zigaruka kuri iki kibazo cy’abayobozi bataba aho bakorera, ariko abaturage bakavuga ko nta ngamba zihagije bafatirwa, ibi bigakomeza kubagiraho ingaruka igihe bahuye n’ikibazo gikeneye umuyobozi.

Umwe muribo utarashatse ko amzina ye atangazwa yagize ati “Ntibarara hano, uje aza nka saa tatu n’igice. Saa tanu aba agiye, ntiwaza nyuma ya saa sita ngo umubone.

Iyo umushaka bigusaba guhora utonze kuri ibi biro, kandi nabwo ukamara nk’icyumweru utaramubona kuko aba akenewe na benshi.”

Undi ati “Reka da kwa mbere bwo rwose nta n’ikizira niyahikoza, nk’ubu anciyeho hariya mu gasantire ka Kebero aho nkorera aya masaha ureba, rwose mutubabarire mudukorere ubuvugizi, kuko biri kutudindiza cyane.”

Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango avuga ko iki kibazo bagiye kugihagurukira.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango avuga ko iki kibazo bagiye kugihagurukira.

Aba baturage bakavuga ko hari igihe umuturage ahura n’ikibazo n’injoro akabura uwo akibwira akazategereza bukeye, kandi nabwo akaba atahita abona umuyobozi.

Bakavuga ko uku kutabona abayobozi hafi, biri mu bibadindiriza iterambere. Umwe muri bo ati “Dore ubu ahandi barimo gukorerwa ubuvugizi bagahabwa imbuto y’imyumbati, ariko reka da twese yahikoza?”

Aba baturage bakavuga ko akenshi aba bayobozi kutaba aho bakorera, baba bibereye muri business zabo, ngo bakaboneka igihe umurenge waba tumije mu nama.

Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango bushimangira ko iki kibazo gihari koko ngo ntacyo budakora ngo buhangane n’aba bayobozi bataba aho bakorera, ngo baba bazi ko bitanakibaho. Ariko bukavuga ko bugiye kugihagurukira.

Umuyobozi w’aka karere Mbabazi Francois Xavier, avuga ko bagenda bafatira aba bayobozi ibihano bitandukanye ku bayobozi bataba aho bayobora, kuko bigira ingaruka k’ubaturage.

Ariko akizeza abaturage b’aka karere ko iki kibazo bagiye kugihagurukanamo izindi mbaraga kigakemuka burundu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka