Bikingiraniye mu kabari nijoro bahunga Polisi ibafata mu gitondo

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 11 Kanama 2021, abapolisi bakorera mu Karere ka Nyanza bagiye gufata abantu 21 bari mu kabari k’uwitwa Ngiruwonsanga Cyprien banywa inzoga mu masaha y’ijoro, bababonye barikingirana ariko biba iby’ubusa kuko abo bapolisi bahakoreye uburinzi kugeza mu gitondo barabafata.

Abo bose uko ari 21 bafatiwe mu Kagari ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana wo mu Karere ka Nyanza, barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire’ yavuze ko abo bantu bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, ndetse ko ubwo abapolisi bajyaga kubafata banze gukingura akabari biba ngombwa ko hakorerwa uburinzi kugeza mu gitondo.

Yagize ati “Ubwo abaturage baduhaga amakuru saa tatu z’umugoroba abapolisi bamaze kugerayo bahita bikingiranira muri ako kabari uko ari 21 bakomeza kunywa inzoga. Hafashwe icyemezo cyo kubihorera bagumamo kugeza bucyeye babura uko babigenza barakingura. Si ubwa mbere muri ako kabari ka Ngiruwonsanga hafatirwa abantu barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19, kuko mu minsi ishinze kari kafunzwe ariko yari yongeye kugafungura”.

SP Kanamugire yavuze ko abo bantu bari banarenze ku masaha yo kuba buri muntu wese yageze aho ataha (Curfew), kuko bafashwe saa tatu za nijoro. Yongeye kwibutsa abaturarwanda ko amabwiriza ya Leta yo kurwanya COVID-19 avuga ko utubari dukomeza gufunga.

Ati “Kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020 amabwiriza avuga ko utubari dukomeza gufunga, ariko biratangaje kuba hakiri abantu nka Ngiruwonsenga babirengaho bakadufungura rwihishwa. Abo kimwe n’abandi bose bazajya bafatwa n’inzego zibishinzwe zibace amande”.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yakanguriye abaturage kurushaho gutinya icyorezo kuruta gutinya ibihano cyangwa gutinya inzego zishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza, anibutsa abantu ko Covid-19 ikiriho kandi yica buri muntu”.

Yakanguriye abaturage gukomeza kugira uruhare mu kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 bubahiriza amabwiriza yose uko agenda atangwa n’inzego z’igihugu. Yabasabye gukomeza gutanga amakuru igihe hari abo babonye barenga ku mabwiriza.

Abafashwe bahise bipimisha icyorezo cya Covid-19 ku kiguzi cyabo, ndetse inzego zibishinzwe zikaba zabaciye amande hakurikijwe amabwiriza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka