Bigogwe: Abafite ibitekerezo byo kwangiza abana mu biruhuko bararye bari menge
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bigogwe, Mutwarangabo Simon yihanangirije abagifite imyumvire y’uko iyo abanyeshuri baje mu biruhuko ari isenene ziba ziguye, kuko uzafatwa yashutse umwana azabihanirwa bikomeye.
Ibi yabitangaje ubwo yaganiraga n’abaturage b’umurenge wa Bigogwe bari bitabiriye ibirori bijyanye n’icyumweru cyo kuzigama kuwa 30/10/2014.
Mutwarangabo yakomeje avuga ko hari ababyeyi gito cyangwa abakuze yise ba “sugar dady na ba sugar mamy”, bitwaza ibyo bafite nk’amafaranga cyangwa ibindi bashukisha urubyiruko cyane cyane rw’abana b’abakobwa baba bari mu biruhuko kugira ngo baryamane nabo.

Yakomeje avuga ko bene abo bantu ari bo usanga bafite imvugo ko “isenene zaguye” iyo abanyeshuri batashye, akaba ariyo mpamvu yibukije buri wese ko umwana w’umunyarwanda n’Umunyarwandakazi bose bafite agaciro kandi ari bo bagomba kuzubaka ejo hazaza h’igihugu nk’imbaraga z’igihugu zubaka.
Kugambirira kubonona ubicira ubuzima bitewe n’ibihe barimo witwaje ibyo ufite cyangwa ikindi icyo aricyo cyose akaba ari icyaha gihanirwa n’amategeko kandi ko uzabifatirwamo muri ibi biruhuko atazihanganirwa.
Ababyeyi bibukijwe ko hariho ikibazo cy’icuruzwa ry’abana bityo basabwa kubitaho baba hafi, bakabakurikirana, niba umwana agiye bakamenya aho agiye, icyo agiye gukora, abo bagendana, abo bari kumwe ndetse iteka bakamwibutsa indangagaciro na kirazira by’umuco Nyarwanda.
Yongeyeho ko ababyeyi bagomba kuba maso muri iki gihe bakita ku bana babo kurutaho kuko bashobora kwibwira ko bafite abana b’abakobwa mu rugo kandi batunze abagore batabizi. Yabahaye urugero rw’uko muri uwo murenge bigeze guhura n’ikibazo cy’umwana wigaga mu mashuri abanza basanze yariteje agapira k’imyaka 5 mu kaboko gakoreshwa mu kuboneza urubyaro.

Bamwe mu baturage b’umurenge wa Bigogwe batangarije Kigali today ko ikibazo cy’abana bato b’abakobwa bashukwa rimwe na rimwe gishobora kuboneka, n’ubwo atari rusange nk’uko Turabumukiza François Xavier abivuga.
Yongeraho ko nawe icyo kibazo cy’umwana wo mu mashuri abanza wasanganywe agapira ko kuboneza urubyaro nawe yacyumvise, ariko ko kuri ubu ikirimo gukorwa cyane mu ngo ari ugushishikariza abana kugira uburere n’imyitwarire myiza iranga umunyarwanda n’umunyarwandakazi ntibatwarwe n’ababashukisha ibintu cyangwa amafaranga.
Kuri we asanga ababyeyi bafite umukoro ukomeye wo kwita ku bana babo cyane kugira ngo bamenye neza imyitwarire yabo, bakaganira nabo babakangurira kwitwararika kugira ngo bazabe abari n’abategarugori ndetse n’abasore n’abagabo bahamye bazagirira akamaro imiryango n’igihugu.
Safari Viateur
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Banyarwanda Banyarwandakazi namwe Banyabigogwe Byumwihariko, Turwanye Ubugizi Bwanabi Bukorwa Abana Burwanda Kuko Kwica Urubyiruko Nukwica Urwanda Rwejo Hazaza,dutanga Amakuru Kugihe, Izonyangarwanda Zikatirwe Uruzikwiye,tunaganiriza Abana Bacu Kumyitwarire Ibagomba.
bararye bari mnge abashaka kwangiza abana bitwaje icyo bari cyo, kwiyubaha bityrange nk’abanyarwanda maze abana bacu bakure bafite imitekerereze myiza batubonaho
uyu muyobozi ndamushyigikiye cyaaane rwose , aba bahotozi biyemeje kwangiza igihugu cyejo hazaza bafatirwe ingamba zikarishye kandi bahanwe buri wese watekerezaga nkabo abicikeye kuko ntaho twaba tugana dutangira kwiyicira igihugu cyacu cyejo hazaza