Benshi mu bakora ibyaha baba batarize amashuri yisumbuye - RIB

Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), ruratangaza ko amadosiye menshi y’abantu bakurikiranwaho ibyaha mu Rwanda, baba bataragize amahirwe yo kwiga kugeza mu mashuri yisumbuye.

Abaturage baboneraho n'umwanya wo gutanga ibirego
Abaturage baboneraho n’umwanya wo gutanga ibirego

Byatangarijwe mu biganiro birimo gutangwa na RIB mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Muhanga, mu Mirenge y’icyaro iri kure y’ibiro bya RIB, hagamijwe gusobanurira abaturage ibyaha bihungabanya ibidukikije, no kwirinda ibindi byaha birimo n’ihohoterwa.

Ibyo ngo biterwa ahanini no kuba abantu biga kugera mu mashuri yisumbuye bagira igihe cyo gukurikirana amasomo, no kujijuka ku buryo bamenya kwirinda no kwitwararika ku byaha kurusha abatarageze mu mashuri.

Ibyaha bihungabanya ibidukikije birimo kwangiza ibyanya byakomwe, gutwika amashyamba, hakabamo n’ibyaha bikorerwa mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro birimo gucukura binyuranyije n’amategeko.

Nyirimigabo avuga ko guta amashuri biri mu bituma abana bishobora mu byaha birimo n'ibyangiza ibidukikije
Nyirimigabo avuga ko guta amashuri biri mu bituma abana bishobora mu byaha birimo n’ibyangiza ibidukikije

Mu kiganiro cyatanzwe n’umuyobozi wa RIB mu Karere ka Muhanga, Nyirimigabo Venuste, yagaragaje ko ingaruka z’ibyo byaha birimo guta amashuri kw’abakiri bato kubera kujya mu bucukuzi butemewe bakurikiye amafaranga, bikabakururira gukora ibyaha bitandukanye birimo gukoresha ibiyobyabwenge, ubujura n’urugomo.

Avuga ko isesengura ry’ibyaha ryakozwe na RIB ryasanze abantu benshi bakurikiranweho ibyaha mu bugenzacyaha, batageze mu mashuri yisumbuye.

Agira ati “Abantu benshi bakora ibyaha baba batarize amashuri yisumbuye, bivuze ko gucikiriza amashuri bishora abakiri bato mu byaha bakurikiye ya mafaranga, aho kwiga ngo bazakore bamaze gukura bateze imiryango yabo n’Igihugu imbere”.

Kuba Imirenge 11 igize Akarere ka Muhanga kandi igaragaramo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ngo bikurura ibyaha byangiza ibidukikije birimo kwangiza imigezi, ibiti n’ubutaka, kandi ko ibyo byaha bihanwa kugera ku gifungo kiri hejuru y’imyaka itanu.

RIB iragenda isobanura ibyaha byangiza ibidukikije n'uko byakwirindwa
RIB iragenda isobanura ibyaha byangiza ibidukikije n’uko byakwirindwa

Asobanura ko nko gucukura mu cyanya ntayegayezwa, bishobora gukururira uwakoze ubwo bucukuzi bwangiza guhanwa kugeza ku gifungo cy’imyaka 10, n’ihazabu ya Miliyoni hagati ya zirindwi n’icumi, ibyo bikaba ari ibihano biri hejuru abantu bakwiye kwirinda.

Bamwe mu babyeyi bo mu Murenge wa Nyarusange, bashimiye urwego rw’ubugenzacyaha kuba rwaje kubasobanurira amategeko agendanye n’ibyaha byangiza ibidukikije, kuko hari ibyo batahaga uburemere bakaba biyemeje kwisubiraho no gukeburana aho byabaye.

Gatabazi Felicien avuga ko hari igihe abana babananira kubera kurya amafaranga yo mu birombe, ariko ababyeyi bakabahishira kuko kubageza mu butabera byaba ari nko kugambanira abana babo.

Agira ati “Ntabwo natanga umwana wanjye naba ndimo kwikora mu nda, ariko hamwe n’inzego z’ubuyobozi twafatanya kurera abo bana, nanjye umwuzukuru wanjye yatangiye kunanira, ariko ndagerageza ngo musubize ku murongo kuko akiri muto”.

Bitabiriye ari besnhi kumva ubutumwa bwa RIB
Bitabiriye ari besnhi kumva ubutumwa bwa RIB

Ntwari Jean wo mu Kagari ka Ngaru, avuga ko yari azi ibyaha bikorwa byangiza ibidukikije ariko atazi ibihano, nko ku bantu batwika ibyakatsi bahinga no gutwika ibisambu.

Aira ati “Hari abantu bari bazi ko gutwika igisambu cyawe ngo hazamere ubwatsi bwiza nta kibazo byaguteza, ariko ubu uwaba afite icyo gitekerezo ni uguhita akibagirwa. Hari abaturage bajyaga bishora mu birombe nta byangombwa, ariko nabyo twamenye ko bitemewe”.

Ubucukuzi butemewe kandi usibye kuba bukururira ababukora kugwa mu byaha, harimo no kuba bukurura imfu za hato na hato aho bukorerewa, bigateza ubukene mu miryango no kubura abakomeza kuyitaho.

Ubucukuzi buri mu bituma abana bata amashuri bakajya kubukora
Ubucukuzi buri mu bituma abana bata amashuri bakajya kubukora
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibyo ni ibintu byumvikana.Kuko n’ubundi abantu batize aribo benshi cyane kurusha abize.Ibarura ry’abaturage riheruka,ryerakanye ko abize Secondary ali 22.3 %.Abaturage batageze mu ishuli bagera kuli milioyoni 3.Nukuvuga 1/4 cy’abanyarwanda.Gusa tujye twibuka ko abanyabyaha bose banga kwihana ngo bahinduke batazaba mu bwami bw’imana.

kamali yanditse ku itariki ya: 19-07-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka