Bazirikana ko kwizihiza Noheri atari umwanya wo gusesagura

Abaturage bo mu Mudugudu wa Kagina, mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi baratangaza ko Noheri atari igihe cyo gusesagura cyane ko n’ubukungo ngo butifashe neza.

Mu gihe mu minsi mikuru isoza umwaka yatambutse, abatuye Kagina bavuga ko bajyaga barya bidasanzwe , bakanagura imyenda mishya, uyu mwaka wo ngo byarahindutse kuko bahuye n’inzara bakaba bazanzamuwe n’ibishyimbo barimo gusarura.

Itorero rya Kagina.
Itorero rya Kagina.

Ku mugoroba wok u wa 24 Ukuboza 2015, mu Isanteri ya Kagina hari urujya n’uruza rw’abantu baza guhaha, abandi bavuga ko bategereje abagabo babo bagiye gucuruza amavazi mu Mujyi wa Kigali, ngo babahe amafaranga yo guhahira Noheri.

Mukaruzindaza Christine avuga ko kubera ibibazo by’inzara yatewe n’ihinduka ry’ikirere, imiryango yabo yacungiraga ku bubumbyi gusa. Ati “Ubu nta mwenda wa Noheri twiteguye kuko ayo umuntu yakoreraga yose yarwanaga no kubona igituma abana baramuka.”

Baba abakristu cyangwa abayisiramu batuye uyu mudugudu , bose bafata Noheri nk’umunsi udasanzwe ariko bakavuga ko mu kuwizihiza bakaba batagomba gusesagura.

Nyiraminani Aliette,ufite umugabo ukora ubuzamu ku kigo cy’ishuri, ati “Kuba bamuhembye, yaguze ibirayi, turabirya n’ejo nzatekere abana mbere yo kujya gusenga , nituvayo nongere mbagaburira ubundi dutembere”.

Abenshi mu Banyakagina batunzwe n'ububumbyi.
Abenshi mu Banyakagina batunzwe n’ububumbyi.

Abandi ariko, bo bavuga ko inzara yabasigiye isomo batakwishinga iminsi mikuru ngo bimareho amafaranga. Uwitwa Bayisenge Andre ati “Ntabwo umuntu yaba afite nk’amafaranga ibihumbi 10 ngo abiguremo ibiro bitanu by’inyama. Ahubwo agomba kubika nk’ibihumbi bibiri yo kwitabaza nahura n’ikibazo”.

Umukuru w’uyu mudugudu, Tereraho Andre , avuga ko inzara muri uyu mudugudu yari yaratewe n’izuba ryacanye rigatuma imyaka irumba. Iminsi mikuru ikaba isanze barongeye kwisuganya, ariko ngo nk’umuyobozi akaba ari gusura imiryango ayibutsa ko nyuma y’iminsi mikuru ubuzima bukomeza.

Nubwo hari abakora ubuhinzi n’ababyinnyi b’injyana gakondo, abenshi mu batuye umudugudu wa Kagina batunzwe n’amafaranga bakura mu byo babumba kuko ari wo mwuga gakondo wabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka