Batewe ubwoba n’imvubu yaje mu mazi y’urugomero bubakiwe

Abaturage b’Umurenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza ngo bahangayishijwe n’imvubu yaje mu mazi y’urugomero bubakiwe, batinya ko yabahohotera.

Iyo mvubu iri mu mazi y’urugomero ruri hagati y’Akagari ka Gitara n’aka Rubumba mu Murenge wa Kabare wo mu karere ka Kayonza. Abaturage ngo ntibazi aho yaturutse ariko ngo yageze muri ako gace urwo rugomero rumaze kubakwa, bakaba baratangiye kuyibona umwaka ushize.

Amazi y'uru rugomero niyo arimo imvubu yatangiye guhohotera abaturage
Amazi y’uru rugomero niyo arimo imvubu yatangiye guhohotera abaturage

Uretse kuba batewe ubwoba n’uko iyo Mvubu yabahohotera ikaba yanahitana ubuzima bwa bamwe, abatuye i Kabare banavuga ko ikomeje kubonera.

Abaturage bavuga ko ibateye ubwoba kuko iherutse guhohotera umwe mu batuye muri ako gace.

Matabaro Amos ati “Imvubu irahari hambere yakomerekeje umuturage wo mu mudugudu wa Mubuga. Yari iryamye mu mudugudu hagati abaturage barahurura, bahuruye irikanga iramukomeretsa ariko ntiyapfuye bahise bamujyana kwa muganga”.

Guverineri w'Uburasirazuba yijeje abaturage ko ubuyobozi bugiye kubakiza iyo mvubu
Guverineri w’Uburasirazuba yijeje abaturage ko ubuyobozi bugiye kubakiza iyo mvubu

Iki kibazo ngo bakimenyesheje ubuyobozi bw’umurenge ariko ntibwagira icyo bugikoraho, bagasaba inzego zibifitiye ububasha kubakiza iyo mvubu.

Niyomihigo Jean Damascene ati “Mu minsi ishize yaraje itwonera ibishyimbo, abantu batahiye aho kubera iyo mvubu. Abaturage banabibwiye Umurenge ariko nta kintu wabikozeho kandi iyo mvubu barayizi. Dufite ikibazo ko yazaturira umuturage rwose iyo mvubu bakwiye kuyidukiza”.

Abatuye mu ngo ziri hakurya y'urugomero ngo batewe ubwoba n'iyo mvubu
Abatuye mu ngo ziri hakurya y’urugomero ngo batewe ubwoba n’iyo mvubu

Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba Uwamariya Odette avuga ko ubuyobozi bugiye gukiza abaturage iyo mvubu. Inama y’umutekano y’intara ngo yafashe umwanzuro ku kibazo cy’inyamaswa bidakunze koroha ko zasubizwa muri Parike, agasaba abaturage kugaragaza aho iyo mvubu iherereye inzego z’umutekano zikayibakiza.

Ati “Ikibazo cy’imvubu ntabwo tugikeneye kukigishaho inama, hari icyemezo twagifasheho nk’inama y’umutekano y’intara kandi dufite ububasha bwo kucyikemurira. Mudufashe kumenya aho iri gusa. Ntabwo imvubu zikwiye kubuza umutekano abaturage” .

Abatuye i Kabare barasaba ubuyobozi kubakiza iyo mvubu
Abatuye i Kabare barasaba ubuyobozi kubakiza iyo mvubu

Guverineri w’Iburasirazuba avuga ko nyuma yo kuzitira Parike y’Akagera hari inyamaswa zasigaye inyuma y’uruzitiro. Iyo hagaragaye izo bashobora guhinda zigasubira muri Parike ngo bazisubizamo, ariko ku nyamaswa nk’imvubu ngo hari igihe bidashoboka bikaba ngombwa ko ziraswa, aho kugira ngo zikomeze guhungabanya umutekano w’abaturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka