Basuye Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo kubohora Igihugu biyemeza kurinda ibyagezweho

Urubyiruko rwo mu Karere ka Gakenke, nyuma yo gusura Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo Kubohora u Rwanda, yo ku Mulindi w’Intwali mu Karere ka Gicumbi, biyemeje kubakira ku bumwe, barinda ibyagezweho, mu kwihutisha iterambere ry’igihugu.

Aha ni ho abanyapolitiki bakuru bari ku rugamba baganiriraga
Aha ni ho abanyapolitiki bakuru bari ku rugamba baganiriraga

Ubwo rwahasuraga ku wa Mbere tariki 30 Mutarama 2023, beretswe bimwe mu bikorwa remezo, bibumbatiye amateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda, harimo Indake yakoreshwaga na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, wari uyoboye urwo rugamba, inyubako zabagamo abayobozi mu nzego zitandukanye za FPR-Inkotanyi, ibibuga by’imipira bifashishaga mu mikino cyangwa imyitozo ndetse n’imisozi ihakikije.

Aha hose basobanuriwe uburyo Ingabo zahoze ari iza RPA-Inkotanyi, zabyifashishaga mu gutegura no gushyira mu bikorwa urugamba rwo kubohora igihugu, rwatangiye guhera mu 1990 kugeza zihagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uru rubyiruko rusanga kumenya aya mateka, hari ikibatsi bibongereye nk’uko Dunia Sa’adi abisobanura.

Agira ati “Twasobanuriwe ukuntu Ingabo zabohoye igihugu cyacu, zaranzwe n’umutimanama w’ubwitange, kugikunda bashyize hamwe, kugeza ubwo bamwe banahatakarije ubuzima, bagira ngo bagobotore u Rwanda Politiki mbi. Uburyo ibi byabagejeje ku kwimakaza amahoro mu Banyarwanda, ubu tukaba dutekanye, dufite ubuzima bwiza, nsanga ari iby’agaciro kanini”.

Basuye Ingoro Ndangamateka y'Urugamba rwo kubohora u Rwanda yo ku Mulindi w'Intwali
Basuye Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo kubohora u Rwanda yo ku Mulindi w’Intwali

Ati “Ni isomo rikomeye nungutse, rinteye umwete wo gukomera ku muco w’ubukorerabushake, gufatanya n’abandi no kugira imyitwarire mizima. Ngiye kubigira iby’ibanze mu ntego z’ibikorwa byanjye, kandi bizamfasha kugera kuri byinshi. Ikindi ni uko no kubwira abandi amateka nyayo y’igihugu cyacu, byarushaho kubakura mu rujijo, bakamenya aho igihugu cyavuye n’aho kigeze ubu”.

Amateka y’imigendekere y’Urugamba rwo kubohora igihugu, iyi Ngoro ibumbatiye, bamwe muri uru rubyiruko ntibari bayazi neza, kuko batari bakahageze ngo bayabwirwe imbonankubone nk’uko bigarukwaho na Uwitonze Patricie.

Yagize ati “Byanshimishije kuyabwirwa imbonankubone nibereye ku gicumbi cyayo. Iyi ni intambwe nziza, imfashije kurushaho kwitekerezaho, ku cyo nakora nkagera ikirenge mu cy’urubyiruko rwabohoye Igihugu”.

Ati “Ubu urugamba rw’amasasu rwarangiye, icyo tugomba gukomerezaho ni uguhuza imbaraga, tugashyigikira byimazeyo ibikorwa biteza imbere umuryango nyarwanda. Birimo nko kurandura imirire mibi, kubakira abatishoboye n’ibindi nk’urubyiruko twakora bikazanira igihugu cyacu umucyo”.

Mu gusura iyi Ngoro, uruyiruko rusaga 50 ruhagarariye abandi mu Nama y’Igihugu y’Urubyiruko, Urubyiruko rw’Abakorerabushake n’urubarizwa mu Muryango FPR-Inkotanyi, bari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwamahoro Marie Thélèse, ndetse n’Umuyobozi w’aka Karere wungirije ushinzwe Iterambere n’ubukungu Niyonsenga Aimé François.

Uyu muyobozi, yasabye urubyiruko gukomereza mu murongo muzima Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, ikomeje kwimakaza, kuko aribwo umutekano niterambere igihugu gifite bizaramba.

Yagize ati “Kuba urubyiruko rwaje kwiga amateka y’ahangaha, ni ukugira ngo binabatere umwete wo kumva ko kuba urwo rugamba rwarashobotse, uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu ubungubu rushoboka”.

Ati “Basobanukiwe ko Ingabo zarwanye urugamba ziharanira igihugu gifite umurongo muzima, gitekanye, kitarangwamo amacakubiri, kandi cyubatse mu buryo abagituye bose banganya amahirwe. Uyu murongo, niwo twifuza ko uru rubyiruko rukomeraho, kuko aribwo tuzaba twizeye ahazaza h’igihugu kiri mu maboko mazima y’abana bacyo”.

Kumenya amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu, uru rubyiruko rubibona nk’intwaro ikomeye mu kurufasha guhangana no guhinyuza abayavuga uko atari. Urwo rubyiruko rukaba rugiye kubiheraho, rushyira imbaraga mu kwifashisha ikoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga, mu kuyabwira abandi no kuyavuga uko ari.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka