Bashimishijwe na “YEGO” ya Perezida Kagame

Abaturage bo mu Karere ka Gakenke baratangaza ko bashimishijwe n’ijambo Perezida Kagame yagejeje ku Banyarwanda, bagatangira umwaka bizeye ko azongera kwiyamamamaza.

Hari hashize iminsi abaturage batandukanye bo mu Rwanda, bifuza kumenya igisubizo cya Perezida Kagame, nyuma y’aho abaturage ubwabo basabiye ko itegeko nshinga rivugururwa bigakorwa, bakanatora ko ryahindurwa ku kigero kiri hejuru ya 98% muri referendum iherutse.

Bashimishijwe n'uburyo Perezida Kagame yemeye kozongera kwiyamamaza.
Bashimishijwe n’uburyo Perezida Kagame yemeye kozongera kwiyamamaza.

Abatuye mu Karere ka Gakenke babyakiriye neza kubera iterambere bavuga yabagejejeho, kandi bakaba badaterwa isoni no kuvuga ko bazongera bakamutora 100%, kugira ngo akomeze abageze ku birenze ku byo bamukesha.

Sibomana Louis wo mu murenge wa Kamubuga, avuga ko bitewe n’ibyo Kagame yabagejejeho uburyo ari byinshi cyane, akimara kumva ko abemereye kozongera kwiyamamaza byamushimishije kuburyo nta kizababuza kumutora.

Agira ati “Iryo jambo naryakiriye neza cyane nishimye, kubera ko ibyo yatugejejeho ni byinshi cyane ntabwo umuntu yabona uko abivuga ngo abirangize, icyo namubwira cyo nuko nizeye ko tuzamutora 100%.”

Mukamusoni Immaculate wo mu murenge wa Gashenyi, avuga ko bakimara kumva ijambo umukuru w’igihugu yagejeje ku Banyarwanda batangira umwaka, bashimishijwe ni uko yemeye kuzongera kwiyamamaza muri 2017.

Ati “Icyatumye ndyishimira mu gihe cyashize mbese muri uyu mwaka tuvuyemo wa 2015, mu byerekeye imiyoborere myiza nk’abantu b’abagore muri CNF yaduteje imbere cyane, kuko urabona ko mbere nta bagore bajyaga mu buyobozi ariko ubu natwe tujya mu buyobozi kandi tugafatiramo ibyemezo, ku buryo mu gihe cyo gutora muri 2017 tumuri inyuma twese n’abavandimwe banjye bose.”

Bimwe mu byo Abanyagakenke bashingiraho bavuga ko bishimiye ijambo ry’umukuru w’igihugu abemerera kuzongera kwiyamamariza kuyobora u Rwanda, ni uko ibyo avuze imvugo aba ari yo ngiro ku buryo basanga kumuha amahirwe yo kwongera kubayobora ntawabibabwirije.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

rwose nyakubahwa perezida wa republic turamushimira ko yumvise ibyifuzo byacu kd turamushyigikiye kuko nintore izirusha intambwe. tumurinyuma kd imana izakomeze kumuha imbaraga.

francois nikuze yanditse ku itariki ya: 6-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka