Basanze umurambo mu mugezi wa Mukungwa

Umurambo w’umugabo kugeza ubu utaramenyekana imyirondoro ye, wasanzwe mu mugezi wa Mukungwa, mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki 5 Mata 2022. Uwo murambo wabonywe n’abakozi b’urugomero rwa Mukungwa ya II rutunganya amashanyarazi, mu gice cyegereye urwo rugomero, ruherereye mu Mudugudu wa Karambi, Akagari ka Bikara, Umurenge wa Nkotsi.

Urugomero rwa Mukungwa II
Urugomero rwa Mukungwa II

Ni amakuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkotsi, Kabera Canisius.

Yagize ati “Abakozi b’urugomero rw’amashanyarazi rwa Mukungwa ya II, bawubonye ubwo bari mu kazi bisanzwe. Uwo murambo bawusanze uri mu mazi y’umugezi wa Mukungwa hafi y’urugomero, watangiriwe n’inkuta zarwo. Birakekwa ko amazi yaba yawuturukanye kure yaho, akawutembana, akarinda awugeza muri ako gace. Ntabwo haramenyekana imyirondoro ye, yewe n’abantu basanzwe batuye muri ako gace twagerageje kubaza niba hari umuzi, bose bamuyobewe”.

Ubwo twakoraga iyi nkuru mu masaha y’igicamunsi, inzego zirimo n’izishinzwe umutekano, zari zikigerageza gukura umurambo mu mazi, ari nako hegeranywa ibimenyetso nshingirwaho mu gukora iperereza, ngo hamenyekane niba yaba yijugunye muri uwo mugezi cyangwa hari uwamujugunyemo.

Ugereranyije n’imiterere y’umugezi wa Mukungwa uwo murambo wasanzwemo, uretse kuba ufatiye runini igihugu mu itunganywa ry’amashyanyarazi, ako gace gasanzwe gatuwe n’abaturage bakunze no gukoreramo ibikorwa binyuranye harimo n’ubuhinzi, ku nkengero z’uwo mugezi.

Gitifu Kabera yibutsa abaturage kujya bigengesera uwo mugezi, mu rwego rwo kwirinda impanuka za hato na hato.

Yagize ati “Ni amazi atemba kandi hari n’uduce ageramo akagira umuvumba mwinshi, bisaba ko abahegereye bitwararika, bakirinda icyabateza impanuka. N’igihe bibaye ngombwa kwambukira ahabugenewe, bava mu gace kamwe bajya mu kandi, ni ngombwa kwitwararika, kuko hari nk’igihe umuntu yaba afite intege nke z’umubiri cyangwa yanasomye ku gacupa, ayo mazi akaba yamutembana. Abahinga hafi yaho na bo ni ngombwa ko bajya birinda gusatira amazi, bitabira gusiga za metero zigenwa n’amategeko arengera imigezi”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka