Basanga guhora bambaye umwambaro w’ishuri babiterwa n’ubukene

Ababyeyi n’abana bo mu karere ka Gakenke bavuga ko kuba hari abana bakunze guhora bambaye imyenda y’ishuri babiterwa n’ubukene.

Ngo ntawe uyobewe ko umwanbaro w’ishuri utagakwiye kugira ahandi wambarirwa ureste igihe umwana ari ku ishuri, gusa kubera ko nta yandi mahitamo, bahitamo ko umwambaro w’ishuri wambarwa igihe cyose.

Bamwe mu bana ba banyeshuri bavuga ko guhora bambaye imyenda y'ishuri babiterwa nuko nta yindi myenda baba bafite bagahitamo kuba ari yo bambara.
Bamwe mu bana ba banyeshuri bavuga ko guhora bambaye imyenda y’ishuri babiterwa nuko nta yindi myenda baba bafite bagahitamo kuba ari yo bambara.

Igitangaje muri byose ni uko abana benshi hari imyenda baba bafite yitwa iyo kwambara mu gihe cy’iminsi mikuru cyangwa se bagiye gusenga, ku buryo nta kindi gihe iyo myambaro ishobora kwambarwa kugeza n’ubwo iba mito kuri ba nyirayo kandi nyamara nta gihe bayambaye.

Basanga guhora bambaye umwambaro w'ishuri babiterwa n'ubukene
Basanga guhora bambaye umwambaro w’ishuri babiterwa n’ubukene

Bamwe mu bana ba banyeshuri bavuga ko guhora bambaye imyenda y’ishuri babiterwa n’uko nta yindi myenda baba bafite bagahitamo kuba ari yo bambara.

Ntawutayishimira Jean Bosco umunyeshuri mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza, avuga ko kuba hari abana bakunze kugaragara hirya no hino bambaye imyenda y’ishuri yaba igihe bari ku ishuri cyangwa n’igihe batari yo, harimo ababiterwa no kutagira iyindi ariko hakabamo n’ababiterwa n’ingeso.

Ati “Hari ababa badafite indi myenda, abandi bakayambarira ingeso bavuga ngo bazabagurira iyindi batangiye”.

Akenshi mu bice by'icyaro usanga abana baho bakunda guhora biyambariye imyenda y'ishuri n'ubwo bavuga ko babiterwa n'ubukene ariko usanga harimo n'imyumvirejpg
Akenshi mu bice by’icyaro usanga abana baho bakunda guhora biyambariye imyenda y’ishuri n’ubwo bavuga ko babiterwa n’ubukene ariko usanga harimo n’imyumvirejpg

Uretse abana bavuga ko guhora bambaye imyenda y’ishuri babiterwa no kutagira iyindi yo kwambara, binashimangirwa n’ababyeyi babo, basobanura ko kubera amikoro make baba bafite akenshi abana babo baba bafite umwambaro w’ishuri gusa, hamwe n’undi wo gukorana mu rugo.

Kayitare Christophe umubyeyi utuye mu murenge wa Kivuruga, avuga ko kuba harimo abana bahora bambaye umwenda w’ishuri, biterwa n’ubukene ababyeyi baba bafite kuburyo badashobora kubagurira iyindi.

Ababyeyi basobanura ko kubera amikoro mace baba bafite akenshi abana babo baba bafite umwambaro w'ishuri gusa hamwe n'undi wo gukorana mu rugo
Ababyeyi basobanura ko kubera amikoro mace baba bafite akenshi abana babo baba bafite umwambaro w’ishuri gusa hamwe n’undi wo gukorana mu rugo

Agira ati “Nk’ubu iyo isoko ryateranye, umuntu areba akenda keza ati reka nkambare nkajyane ku isoko, iyo ageze mu rugo yemera akambara twa tundi tw’uturimiro yasize mu rugo akaba ari two yambara, naho ubundi kugira ngo yambare uriya mwenda w’ishuri abari ukugira ngo agaragare neza mu bandi nawe”.

Akenshi mu bice by’icyaro usanga abana bamwe bakunda guhora biyambariye imyenda y’ishuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka