Basabwe kugendera kure ruswa

Abadepite bagize komisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo by’Igihugu basabye abakozi b’Akarere ka Nyanza kugendera kure ibyaha bya ruswa mu mirimo bashinzwe.

Babibasabye mu kiganiro bagiranye kuri uyu wa mbere tariki 28 Werurwe 2016, ku mikoreshereze y’imari n’umutungo mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2014-2015 muri aka karere.

Ikiganiro cy'abo badepite cyitabiriwe n'inzeri z'abantu banyuranye.
Ikiganiro cy’abo badepite cyitabiriwe n’inzeri z’abantu banyuranye.

Depite Mukayuhi Rwaka Constance, ukuriye iyi komisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo mu Nteko Nshinga amategeko y’u Rwanda umutwe w’Abadepite, yabwiye aba bakozi ko ruswa ari kimwe mu cyabasiga icyasha igatuma batakarizwa icyizere.

Yagize ati “Ruswa ni icyaha mugomba kwirinda kuko gituma umukozi atakarizwa icyizere akitwa bihemu mu mwanya w’ubuyobozi yashyizwemo kandi ikiba gikurikiyeho ni ugukurikiranwa.”

Yakomeje atangaza ko kurya ruswa ari ukutagira ubunyangamugayo buteza ingaruka ku gihugu n’ejo hazaza w’umuntu wayiriye.

Ati “Bamwe muri mwe muracyari bato mufite imbaraga zo gukorera igihugu ariko iyo muriye ruswa mutakarizwa icyizere na buri wese.”

Depite Mukayuhi yabasabye gushyira ingufu mu kubyaza umusaruro amahirwe aboneka muri aka karere ashingiye ku mateka reshya na ba mukerarugendo baza bayarangamiye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo mu karere ka Nyanza, Nkurunziza Enock, yashimye inama bagiriwe n’izi ntumwa za rubanda avuga ko mu itegurwa ry’ingengo y’imari no mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga y’iterambere zizitabwaho.

Yagize ati “Mu mishimga mikuru twari dufite ishingiye ahanini ku bikorwa remezo niyo tugiye kongeramo imbaraga dufatanyije n’izindi nzego zikorana n’akarere bya hafi na hafi zirimo iz’abagore, urubyiruko n’izindi.”

Avuga mu gushyira mu bikorwa ibyo ingengo y’imari igenewe yasobanuye ko hazitabwa ku byo umuturage akeneye bimufasha kwihuta mu iterambere.

Uruzinduko rw’izi ntumwa za rubanda rwakorewe mu turere twose tw’igihugu akarere ka Nyanza akaba ari ko kari gatahiwe, nk’uko Depite Mukayuhi Rwaka Constance yabitangaje.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka