Barifuza kwitura Leta ineza yabagiriye

Urubyiruko rwibumbiye mu muryango “Les fraternelles Zirikana” rwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bavuga ko bifuza gukora ibikorwa bigaragaza inyiturano y’ineza leta yabagiriye.

Abagize Zirikana bavuga ko Leta y’u Rwanda yabarokoye Jenoside ikanabafasha kwiga ubu bakaba bamaze kwigeza ku ntambwe ishimishije.

Umuryango wa Muhanzi wasaniwe inzu.
Umuryango wa Muhanzi wasaniwe inzu.

Mu kwitura Leta iyo neza bavuga ko yabagiriye, abagize uyu muryango bakora ibikorwa binyuranye, birimo ibyo gufasha abarokotse Jenoside.

Kuwa gatandatu tariki 9 Mata 2016, bafashije umuryango wa Muhanzi Jean utuye mu Murenge wa Cyahinda, bawusanira inzu , barawuhingira ndetse baranawuremera.

Umuyobozi w’umuryango Zirikana, Kabahuza Bernard, avuga ko ibikorwa nk’ibi byo gufasha abarokotse kwiyubaka babikora bagamije kwitura Leta ibyiza yabakoreye, mu rwego rwo kugira ngo nabo bayifashe mu bikorwa binyuranye.

Yagize ati “Mu rwego rwo gushimira Leta tugira uruhare mu gutanga ibiganiro, kwita ku bahuye n’ihungabana, mbese ni mu rwego rwo kwitura leta yadufashije n’ubu ikaba ikidufasha.”

Umuganda witabiriwe n'urubyiruko n'abakuze.
Umuganda witabiriwe n’urubyiruko n’abakuze.

Uwera Marie Chantal wahawe umuganda, ashimira urubyiruko rwatekereje kumuha uyu muganda kuko ngo yari awukeneye kandi nta bushobozi bwo kwikorera ibikorwa bamukoreye.

Ati “Umugabo wanjye yahuye n’ingorane arafungwa, ariko rwose nshimiye uru rubyiruko cyane. Twajyaga twibwa kubera inzu udahomye bikadusubiza inyuma, ariko ubu tuzajya turyama dusinzire.”

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois, ashimira uru rubyiruko ku ruhare rugira mu gufasha Leta gukemura bimwe mu bibazo by’abarokotse jenoside.

Avuga ko by’umwihariko mu bihe nk’ibi byo kwibuka, abaturage muri rusange bakwiye kwegera abarokotse bakabafasha uko bashoboye kuko muri iki gihe aribwo baba bakeneye abababa hafi cyane.

Ati “Iki ni igihe cyo kongera gutekereza ku mibereho y’abarokotse no kubafasha, bakumva ko batari bonyine kandi bikanabarinda kwiheba.”

Umuryango Zirikana ugizwe n’urubyiruko rusaga 130 rwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Karere ka Nyaruguru, bamwe muri bo bararangije amashuri naho abandi bakiga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka