Barembejwe n’indwara zituruka ku mwanda kubera kubura amazi
Abaturage bo mu Murenge wa Ntongwe mu Karere ka Ruhango baravuga ko bugarijwe n’uburwayi bw’inzoka kubera gukoresha amazi mabi, bagasaba ubuyobozi kubaha amazi meza.
Aba baturage bavuga ko nta mazi meza yigeze agera mu murenge wabo, kuri ubu bakaba bakoresha amazi y’ibishanga akunze kubagiraho ingaruka mbi nk’uburwayi bw’inzoka.

Mukamudenge Grace, atuye mu Kagari ka Kayenzi, avuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’amazi mabi, kuko buri gihe aba arwaje abana be inzoka, ahanini ngo bigaturuka ku mazi bakoresha aturuka ahantu hari umwanda.
Ati “Rwose turababaye cyane. Ubu twivomera ibishanga kandi n’iyo wavuga ngo urayateka, abana ntumenya igihe bayanywereye, bamwe ukumva barakorora, abandi impiswi zikaba zose; rwose mudusabire abayobozi badufashe.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntongwe, Ngendahayo Bertin, avuga ko muri rusange umurenge wose nta mazi meza ufite.
Cyakora, ngo umurenge watangiye gukorana n’ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi (WASAC) ku buryo ubu hamaze kuzura ikigega kinini gishobora kuzakwirakwiza amazi mu tugari dutandukanye.
Ngendahayo avuga yizeye inkunga bazaterwa na VUP, bakabasha gucukura imiyoboro y’amazi, bityo akizeza abaturage ko mu gihe gito bazagezwaho amazi meza kuko ubuyobozi buticaye.
Si Ntongwe gusa kuko imirenge yose 9 y’Akarere ka Ruhango igaragaramo iki kibazo cy’amazi mabi; ariko ubuyobozi bukizeza abaturage ko gake gake, iki kibazo kizabonerwa umuti.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|