Barashima KOICA na World Vision yabafashije kuva mu bukene bukabije

Nyiramariza Emerance avuga ko yari mu bukene bukabije atagira n’icyo gutunga umuryango ariko ashobora kubuvamo abifashijwemo n’umuryango wa World Vision ku bufatanye na KOICA.

Nyiramariza Emerance hamwe n’abandi bagore 298 bari mu bukene bukabije mu mirenge ya Gihango na Mushubati mu Karere ka Rutsiro bavuga ko bashoboye kubuvamo bafashijwe n’umuryango wa World Vision wabitayeho mu myaka itatu, bakaba barashoboye kubona aho gutura, imirima yo guhinga n’amatungo yo korora, intambwe bavuga ko bateye kandi itatuma basubira mu bukene.

Nyiramariza Emerance yishimira ko yabashije kuva mu bukene bukabije
Nyiramariza Emerance yishimira ko yabashije kuva mu bukene bukabije

Nyiramariza avuga ko amaze kugera ku rwego rwo kugura moto yo gushyira mu muhanda ngo atange akazi kandi imwinjirize amafaranga. Avuga ko kuri we gutera imbere yumvaga bidashoboka bitewe n’ubuzima yari arimo.

Agira ati "Nabyita ibitangaza kuko nari mfite ubukene bukabije, narabaswe n’inzoga, ariko umuryango wa World Vision waraje byose urabihindura, twari dukennye cyane, nari mu cyiciro cya mbere cy’ubukene kandi mfite abana batatu ntagira umugabo."

Nyiramariza avuga ko bwari ubuzima bubishye atunzwe no guca inshuro nabwo yayabona akayaguramo inzoga.

Ati "Nari naramaze kwiyakira mu bukene narimo ndetse n’umwana wanjye mukuru yajya kwiga nkamubwira ko ntacyo bizamumarira kuko ntabona amafaranga yo kumwishyurira ibikoresho. Namusibyaga ishuri mu gihe twabuze ibyo kurya kuko baryaga nabonye aho nkura icyo kurya. "

Abayobozi basura inzu y'ubucuruzi bw'imbuto yubakiwe abagore bafashijwe kuva mu bukene bukabije
Abayobozi basura inzu y’ubucuruzi bw’imbuto yubakiwe abagore bafashijwe kuva mu bukene bukabije

Nyiramariza avuga ko ubuzima bwashoboye guhinduka muri 2020 ubwo abakozi ba World Vision bamusuye bakamuganiriza ndetse bakamwandika bakamufata amafoto, ubundi bamubaza niba igihe bamukenera bamubona, arabyemera.

Ati "Sinari kubyanga kandi ntacyo mfite cyo gukora ngo mbone igitunga abana, ariko nabwo numvaga kuva mu bukene ari inzozi bitashoboka."

Nyiramariza avuga ko amahugurwa yagiyemo ijambo yigishirijweyo ryamuhumuye.

Ati "Batubwiye ko tugomba guhinduka mu mutwe, mu mutima no mu mufuka. Bararivuze riranshimisha kuko numvaga ari rishya muri njye, kandi numva nkeneye kuva mu bukene bwantsikamiye."

Akomeza avuga ko amahugurwa arangiye babahaye amafaranga ibihumbi 28 agenewe umuryango maze ayaguramo matela kuko yumvaga ko Leta izamwubakira, ayandi ayaguramo ibyo kumutunga n’abana be.

Basuye abagore bakora ubucuruzi bw'imboga n'imbuto
Basuye abagore bakora ubucuruzi bw’imboga n’imbuto

Nyiramariza witabiriye amahugurwa yo kumuvana mu bukene binyuze mu guhinga neza, korora kijyambere no kwizigamira, arangiye, bamuhaye amafaranga ibihumbi 170 yo gukodesha aho guhinga, icyakora ahitamo kuguza mu matsinda yarimo, agura umurima w’ibihumbi 350.

Ni umurima wamuzaniye icyireze cyiyongera ku cyo yari yarahawe mu masomo yigishijwe kuko yahinzemo intoryi agakuramo amafaranga abarirwa mu bihumbi 150.

Iyo avuga inzira yanyuzemo mu kuva mu bukene, agaragaza ibyishimo nk’umuntu wavuye ahantu hari hamubangamiye none akaba ageze mu yindi ntera yishimira.

Avuga ko imirima amaze kugura mu myaka itatu ifite agaciro ka miliyoni imwe n’ibihumbi 200, yubatse inzu y’ibyumba bine, umwana we yashoboye kujya mu mashuri yisumbuye amwishyurira ibihumbi 100 ku mwaka, afite amatungo mu rugo kandi afite inzozi zo kugura moto akayishyira mu muhanda ikajya imwinjiriza.

Bimwe mu byamufashije gusezerera ubukene avuga ko ari ukwiga kuzigama no kujya mu matsinda yo kubitsa no kuguriza kuko uko yagurijwe yarishyuye kandi akaguza afite umushinga umuteza imbere agiye gukora.

Uretse kugura imirima n’amatungo, avuga ko yatangiye ibikorwa byo gucuruza imbuto n’imboga biboneka muri Rutsiro akabijyana mu mujyi wa Gisenyi na Goma, ibintu avuga ko bimwungura cyane.

World Vision yabafunguriye inzira yo kurwanya ubukene

Ubuyobozi bwa World Vision buvuga ko bwishimira kuba bumaze gufasha abagore 299 kuva mu bukene mu gihe cy’imyaka itatu mu Karere ka Rutsiro, bukavuga ko bufite icyizere ko abavuye mu bukene bukabije batazabusubiramo ahubwo bagiye kwigisha abandi bakabafasha kuva mu bukene.

Twizeyemariya Placidia utuye mu Murenge wa Mushubati mu Karere ka Rutsiro avuga ko World Vision yamwigishije guhinga kijyambere, bimufasha kwinjiza amafaranga menshi.

Agira ati "Mbere nahingaga mu kajagari, ariko uyu mushinga wa World Vision watwigishije guhinga kijyambere umusaruro uriyongera, twize guhinga ku butaka butoya tukabona umusaruro, ubu natandukanye n’imirire mibi, kandi ninjiza amafaranga menshi."

Twizeyemariya avuga ko buri kwezi yinjiza amafaranga atari munsi y’ibihumbi 40 akuye mu buhinzi, aya akiyongera ku matungo yoroye, nyamara ngo ntibyari gushoboka iyo adahabwa ubumenyi na World Vision.

Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro Mulindwa Prosper n'umuyobozi wa World Vision, baganiriye n'abitabiriye iyi gahunda
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Mulindwa Prosper n’umuyobozi wa World Vision, baganiriye n’abitabiriye iyi gahunda

Pauline Okumu, umuyobozi wa World Vision Rwanda, atangaza ko bishimiye kuba abagore 299 batunze imiryango barashoboye kwivana mu bukene bukabije, agashima Leta y’u Rwanda na Koica hamwe na World Vision Korea babigizemo uruhare.

Agira ati "Bashoboye kuva mu bukene kubera ubumenyi bahawe, kandi mu byo bigishijwe harimo kwizigamira bashingiye kuri bikeya bafite, guhindura imyitwarire n’ibitekerezo no kwigirira icyizere. Ndizera ko ibi bazabikomeza ndetse bagafasha n’abaturanyi babo kuva mu bukene. "

Pauline Okumu avuga ko yishimiye kuba abagore 299 batunze abantu 1000 mu miryango yabo barashoboye kumenya kwiteza imbere babikesha ubuhinzi n’ubworozi kuko bitanga icyizere ko muri iyi miryango hatazongera kurangwa ibirire mibi.

Akarere ka Rutsiro kari mu turere tuza imbere mu kugira abana benshi bafite imirire mibi bitewe n’ababyeyi batazi gutegura indyo yuzuye, abandi bakavuga ko bagira imirire mibi kubera ko badafite ibyo kurya bihagije.

Abafashijwe kwivana mu bukene bavuga ko badateze gusubira inyuma mu iterambere
Abafashijwe kwivana mu bukene bavuga ko badateze gusubira inyuma mu iterambere

Icyakora ku bagore bo mu Mirenge ya Gihango na Mushubati bahawe ubumenyi mu kurwanya ubukene, batanga icyizere ko imiryango yabo itazongera gusubira mu bukene cyangwa ngo irangweho imirire mibi.

Twayigira Immaculée, umukecuru utuye mu Murenge wa Gihango mu Karere ka Rutsiro, avuga ko yari atunzwe no gushaka ibyo kumutunga mu njumbure z’ibijumba n’imyumbati, ariko aho ahuriye na World Vision, yashoboye guhindura ubuzima.

Abafashijwe kuva mu bukene bigishijwe no kwizigamira
Abafashijwe kuva mu bukene bigishijwe no kwizigamira

Agira ati "Bampaye ubumenyi, ubundi bankodeshereje imirima, ubundi nita ku byo nahinze ntangira kwihaza mu biribwa. Icyo nari mbabaye bwa mbere kwari ukubona ibyo kurya nkahaga n’abana banjye, kandi ibyo twamaze kubigeraho, namaze gusukura inzu ntuyemo, ngura n’ihene esheshatu kandi imwe batampaye nibura ibihumbi 50 nsinayitanga. "

Dabin JE, Umuyobozi w’Agateganyo wa KOICA mu Rwanda (Korea International Cooperation Agency) avuga ko bishimira kuba baragize uruhare mu gufasha abagore kwigira no kuva mu bukene binyuze mu kwigirira icyizere no kwishakamo ibisubizo, agashima ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bubaba hafi mu gukomeza gutanga umusaruro.

KOICA na World Vision Korea ni bo batanze amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyari imwe na Miliyoni 617 yakoreshejwe na World Vision Rwanda mu gufasha abagore bo mu Karere ka Rutsiro kuva mu bukene.

Ubuyobozi bwa Rutsiro buzakomeza gukurikirana abavuye mu bukene

Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Rutsiro, Mulindwa Prosper, avuga ko ibyakozwe na World Vision bigiye kubatera umwete wo gukorana n’abandi bafatanyabikorwa mu gufasha abaturage kuva mu bukene kuko byagaragaye ko kuva mu bukene bishoboka kandi hakaba hari inzira yamaze gutegurwa.

Ubuyobozi bwa World Vision butangaza ko umushinga wo gufasha abari mu bukene bukabije ushoje abari barawitabiriye 72.15% barya kabiri ku munsi mu gihe ubwo umushinga watangiraga, ababonaga ibyo kurya bari 35.7%.

Ababonaga ibiribwa by’ibanze bari 6.7% ariko umushinga urangiye bageze kuri 57.38%, ababona ibigereranyije bari 33.1% none umushinga urangiye ari 32.5% naho abatarabibonaga bari 60.2%, bakaba baragabanutse bagera kuri 10.7%.

Umushinga watangiye abishyurirwa ubwisungane mu kwivuza bari 83.6% ariko umushinga urangiye 97% biyishyurira, mu gihe 69.5% bagiye muri gahunda ya Ejo Heza.

Umushinga ushoje abafashijwe bafite amatungo ashobora kubinjiriza kandi bafite icyo bakora cyinjiza amafaranga mu ngo zabo, naho abatari bafite icyo kwinjiza mu ngo zabo ubu binjiza nibura amafaranga y’u Rwanda 7800 buri kwezi.

Umushinga ushoje 3% bari basanzwe bazigama ibihumbi bitanu, ubu bazigama ibihumbi 44 by’amafaranga y’u Rwanda, naho abakoranaga n’ibigo by’imari bari 32.4% barazamutse bagera kuri 99%.

Ubuyobozi bwa World Vision butangaza ko imiryango yafashijwe yabonye amatungo abafasha kongera ifumbire no kwikenura aho abari boroye ihene bari 38.1%, umushinga urangiye bageze 86.6%, aboroye ingurube bari 19.1% bageze kuri 28.5% naho aboroye inka bari 28.1% bageze kuri 40.9%.

Abafashijwe na World Vision kwivana mu bukene bafashe ifoto bari kumwe n'abayobozi ba World Vision n'abo mu Karere ka Rutsiro
Abafashijwe na World Vision kwivana mu bukene bafashe ifoto bari kumwe n’abayobozi ba World Vision n’abo mu Karere ka Rutsiro
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka